Abagize itsinda ryamamaye rya Dub Inc barifuza guhura n'abahanzi bo mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abagize itsinda ryamamaye rya Dub Inc barifuza guhura n'abahanzi bo mu Rwanda

Abagize itsinda ryamamaye rya Dub Inc barifuza guhura n'abahanzi bo mu Rwanda

Itsinda rikomeye mu njyana ya Reggae rikomoka mu Bufaransa ryaje  mu Rwanda mu iserukiramuco rya Isaano Arts rizahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Iri serukiramuco rizaba guhera tariki 8 kugeza kuya 11 Gashyantare 2018, rizabera muri One Love aho bakunze kwita kwa Rasta rizajya ritangira kuva saa kumi n’ebyiri rigeze saa tanu z’ijoro. Kwinjira bikazajya biterwa n’uko umuntu yifite kuko nta giciro fatiro cyashyizweho.

Rizitabirwa n'abantu banyuranye barimo ababyinnyi, abavuga imivugo, abakora umuziki, abamurika imideri, abanyarwenya n’abandi bari mu byiciro bitandukanye by'ubuhanzi.

Mu bahanzi bo mu Rwanda batumiwe harimo;  Andy bumuntu, Sam Band, Cubaka Justin, Yvan Ngenzi, Peace, Weya Viatora, Tito Uribe, Alyn Sano n’abandi batandukanye. Dub Inc izaririmba ku munsi wa nyuma w'iri serukiramuco kuwa 11 Gashyantare 2018.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 07 Gashyantare, Judo Kanobana uhagarariye Positive Production yateguye iri serukiramuco yavuze ko bahisemo kuzana iri tsinda ryo mu Bufaransa rya Dub Inc  kuko rifite umuziki w’umwimerere kandi unogeye amatwi.

Ati” Iri tsinda n’ubwo ritazwi cyane mu Rwanda rirakomeye kandi ricuranga umuziki w’ikirenga unogeye amatwi kandi w’umwimerere, twaritumiye kuko hari igikorwa nigeze kujyamo hanze y’u Rwanda nkagira amahirwe yo guhura naryo tukamenyana, cyane ko bafite impano mu byo bakora duhitamo kubazana mu Rwanda.”

Abagize Dub Inc bari baje bahagarariye bagenzi babo muri iki kiganiro bavuze bashimishijwe no kuza mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere ndetse bakaba bifuza kuzahura n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

Uwitwa Grégory Zigo Mavridorakis usanzwe avuza ingoma muri iri tsinda yagize ati” mu by’ukuri ni ubwa mbere tuje mu Rwanda ariko nashimishijwe n’uko iki gihugu kimeze, ku ruhande rwa muzika ari narwo rwanzanye nta muhanzi n’umwe w’inaha nzi ariko mu izina rya Dub Inc twifuza guhura n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.”

Uwitwa Benjamin Jouve nawe uri mu baririmbyi bakomeye muri iri tsinda yavuze ko bishimiye u Rwanda ndetse anavuga ko bagiye gukora igitaramo kizatuma abanyarwanda bazajya bahora babakumbura.

Incamake kuri Dub Incorporation…

Dub Incorporation ni itsinda ry’abanyamuziki ryatangiye gukora guhera mu mwaka w’1997, ribarizwa  i Saint Etienne mu Bufaransa gusa abarigize baturuka mu bihugu bitandukanye.

Riririmba injyana zitandukanye zirimo  Reggae, Dancehall, dub na Rap mu ndimi zitandukanye ziganjemo igifaransa n’icyongereza.

Bamaze gushyira ku mugaragaro alubumu esheshatu iyitwa Diversité (2003), Dans Le Décor (2005) And Afrikya (2008) , Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na  "So What" (2016).

Rigizwe n’abantu 8[Hakim "Bouchkour" Meridja,  Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche, Grégory "Zigo" Mavridorakis na Benjamin Jouve]  harimo abaririmbyi n'abacuranzi b'ibicurangisho bitandukanye cyane ko ari itsinda riririmba mu buryo bw’umwimerere.

     Judo Kanobana[Ibumoso] hamwe n'abaje mu kiganiro n'itangazamakuru bahagarariye Dub Inc

      Grégory Zigo Mavridorakis [ibumoso] hamwe na mugenzi we Benjamin Jouve bahuriye muri Dub Inc

  Dub Inc imaze umunsi umwe muri Kigali, aha n'ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe

Tags

07/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content