MissRwanda2018: Ndahiro yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu matora yo kuri telefone | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Ndahiro yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu matora yo kuri telefone

MissRwanda2018: Ndahiro yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu matora yo kuri telefone

Uwase Ndahiro Liliane  wahize abandi bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu matora yo kuri telefone mu cyiciro cya mbere, yongeye kwisubiza uyu mwanya nyuma y’uko hari hashize iminsi Uwitwa Irebe Natacha Ursule ayoboye uru rutonde.

Uwase Ndahiro Liliane uri mu bakobwa 20 bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2018, yinjiye muri iki cyiciro nta kindi kigendeweho ahubwo ari ukubera ko ari we wari ufite amajwi menshi mu matora yo kuri telefone, aho yari afite amajwi 56500.

Uyu mukobwa kuri ubu afite abamutoye ku murongo wa telefoni bakoresheje ubutumwa bugufi  bagera ku 4702, naho uwitwa Irebe Natacha Ursule yakuye ku mwanya wa mbere afite 2627, ku mwanya wa gatatu haza Mushambokazi Jordan ufite 2231.

Mu Kiganiro aherutse kugirana na Eachamps, Uwase Ndahiro Liliane, yavuze  ko yishimiye kuba ari mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero ariko ahakana kuba ari we watanze amafaranga kugira ngo atorwe, ahubwo ko yatowe n’inshuti ze n’abandi babona ko ashoboye.

Uwase Ndahiro Liliane yavuze  ko  nta mafaranga atanga  kugira ngo atorwe, avuga ko umuryango we washoye amafaranga atari menshi mu gihe cyo gutoranya abakobwa bazajya kwiherera , yo gukoresha imipira, n’impapuro zo kumwamamaza.

Afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, aho azashishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo kuko hari ababyeyi batakibona umwanya wo kuganiriza abana babo bigatuma bajya mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge.

Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69, yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Uwase Ndahiro uyoboye abandi mu gutorwa cyane kuri sms

07/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ntamugabumwe hodali winyagatare musheri
tukurinyuma hano nyagatare musheri kd turagukunda kd komereza aho
Sponsored Content
Loading...