Inkuru y'urukundo rwa Jean de Dieu na Jeannine bagiye gukorerwa ubukwe bukomeye batarabikekaga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkuru y'urukundo rwa Jean de Dieu na Jeannine bagiye gukorerwa ubukwe bukomeye batarabikekaga

Inkuru y'urukundo rwa Jean de Dieu na Jeannine bagiye gukorerwa ubukwe bukomeye batarabikekaga

Kuwa 11 Gashyantare 2018 Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine na bazakora ubukwe nyuma y’aho batsinze irushanwa ry’inkuru z’urukundo ryateguwe na Radio ya Royal FM.

Radiyo ya Royal FM binyuze mu kiganiro cyayo cya Royal Breakfast bateguye irushanwa ry’inkuru z’urukundo aho, abantu batandukanye bakundana boherezaga inkuru zazo z’urukundo maze abakurikiye radiyo bakaba ari bo batora iyo bakunze.

Mu nkuru zirenga 30 zatanzwe havuyemo imwe yabaye iya mbere ari yo ya Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine, bagiye gukorerwa ubukwe kuri uyu 11 Gashyantare 2018.

Axelle umwe umunyamakuru wa Royal FM wagize uruhare muri iki gikorwa yavuze ko iyi ‘couple’ izishyurirwa ibijyanye n’ubukwe byose, birimo imidoka bazagendamo, imyambaro, ibinyobwa n’ibiribwa, aho ubukwe buzabera, amafoto, impeta, n’aho bazajya kuruhukira mu kwezi kwa buki mu Karere ka karongi.

Inkuru y’urukundo rwa Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine... 

Habimana Jean De Dieu avuga ko amaze imyaka 6 akundana na Murekatete Jeannine, bakaba barahuriye muri rusengero Bethrehem Miracle Church ari abaririmbyi muri korali, bitangira bagirana inama nk’abantu basengana bivamo urukundo rukomeye.

Yagize ati “ twahuriye mu rusengero, mu buzima bwanjye numvaga nshaka umukobwa ukorera Imana. Kuko twese turi abaririmbyi twatangiye tugirana inama mu bintu bya muzika nkaba namwandikira, tukifashisha icyo kintu cyo kugirana inama, amagambo meza, ibyo rero byagiye bikura biza kuvamo gukundana.”

Mu gihe bari bari kwitegura gukora ubukwe, Habimana Jean de Dieu wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko yaje guhuran’icyigeragezo, agafungwa ari naho, Murekatete Jeannine yagaragarije ko amukunda by’ukuri kuko yamufashije kwishyura iyo moto.

Yagize ati “ mu gihe twari turimo gupanga gukora ubukwe, baje kunyiba moto, narafunzwemo gake, amfasha gufungurwa. Yakoraga ku mafaranga yakoreraga tubasha kwishyura wa muntu nyiri moto.”

Uyu musore akomeza avuga ko yumvise itangazo kuri radiyo yohereza inkuru ye, gusa ngo yabanje kubihisha umukunzi kuko nta cyizere yari afite ko azatinda.

Murekatete Jeannine avuga ko yishimiye kuba agiye kubana n’umukunzi we nyuma y’ibizazane banyuzemo ariko bakaba bagiye gukora ubukwe bwiza batabikega.

Kuri ubu Habimana Jean de Dieu yamaze gusaba no gukwa, kuri uyu wa 08 azasezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ku Cyumweru basezerane imbere y’imbere y’Imana.

Baziyakirira mu busitani bwa kaminuza ya Mount kenya ku Kicukiro, nyuma berekeze mu kwezi kwa buki mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiya cya Kivu aho bazama icyumweru kimwe.

Inkuru y'urukundo rwabo yatumye bakorerwa ubukwe

Ibyishimo ni byose

07/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
EMMANUEL NSHIMIYIMANA RWEGO
THIS IS A REAL LOVE! CONGZ MY DAUGHTER. YOUR GENEROSITY AND HUMANITY GAVE YOU A BELOVED HUSBAND. I WAS THERE ON THAT DAY. MANY THANKS TO ROYAL FM.
Sponsored Content
Loading...