Hari gukusanywa inkunga kugira ngo Ganza waguye muri USA azanwe mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hari gukusanywa inkunga kugira ngo Ganza waguye muri USA azanwe mu Rwanda

Hari gukusanywa inkunga kugira ngo Ganza waguye muri USA azanwe mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Amerika batangije uburyo bwo gushaka amafaranga azifashishwa mu kuzana umurambo wa Ndayishimiye Innocent waru uzwi nka Ganza wapfuye kuwa mu tariki 02 Gashyantare 2018.

Ndayishimiye Innocent wari uzwi ku izina rya Ganza , umunyarwanda w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye muri leta zunze ubumwe za Amerika muri Chicago  yapfuye  yiyahuye, mu ijoro ryo kuwa 02 Gashyantare 2018.

Uyu musore uri mu banyarwanda baba muri Amerika bari bakomeye mu byo gutunganya amashusho, urupfu rwe rwatunguye benshi ndetse rutera urujijo kuko amakuru yavugaga ko yiyahuye.

Nyuma y’urupfu rwe haje kugaragara amakuru y’uko yari aherutse kwandika kuri Facebook atabaza kubera ko umukobwa bakundanaga ukomoka muri Thailand washakaga gukuramo inda y’umwana yari amutwitiye.

Muri ubwo butumwa  yari yatangaje ko uwo mukunzi we  ari koshywa na mukuru we, wari unaherutse kubwira Ndayishimiye ngo ‘nzishimira cyane kwica icyo cyana cy’icyirabura.”

Icyateye urujijo ni uko kuwa gatandatu ubu butumwa bwahise bukurwa ku rukuta rwe.

Nyuma y’urupfu rwe kuri ubu igihangayishije umuryango we ndetse n’inshuti ze muri rusange ni ugushaka ubushobozi bwo kumuzana mu Rwandadetse hanashyizweho uburyo bwo gutanga amafaranga.

Ubu buryo bwashyizweho ni ugukoresha urubuga rwa gofundme.com, kugeza ubu twandika iyi nkuru  mu bihumbi 15 by’amadorali byifuzwa ngo abashe kuzanwa mu Rwanda hamaze kuboneka  700 gusa.

Izina Ganza ryamenyekanye cyane mu minsi yashize ubwo uyu musore yakoraga amashusho y’indirimbo ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira nawe usigaye ukorera umuziki we muri Amerika.

Uyu musore wari warageze muri Amerika muri 2015 kandi yafatanyije na Cedru gukora amashusho y’indirimbo ‘Habibi’ ya The Ben yakanyujijeho bigatinda mu minsi ishize , yongeye kumvikana mu mahari yagiranye na The Ben nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye mbere y’uko batangira umushinga wo gukora aya mashusho.

Gutanga ubufasha bwawe wanyura hano

    Urupfu rwa  Ganza rwababaje benshi

 

07/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
David smith
Sorry kwisi niko bimeze
sis we
imana izace inzira. naho twe biba byaturenze
Sponsored Content