Peace Cup: Rayon Sports inyagiye ASPOR 5-0 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Peace Cup: Rayon Sports inyagiye ASPOR 5-0

Peace Cup:  Rayon Sports inyagiye ASPOR  5-0

Umukino wa 1/16 mu gikombe cy'Amahoro ubanza wahuzaga Rayon Sports na ASPOR urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye ASPOR ibitego 5-0 harimo bitatu bya Manishimwe Djabel.

Ni umukino watangiye ubona utaryoheye ijisho kuko abasore ba Rayon Sports bakinaga ubona basa nabizeye intsinzi, gusa ku ruhande rwa ASPOR bo wabonaga nabo batuje bakina nta gihunga n'ubwo bakinaga n'ikipe yo mu cyiciro cya mbere.

N'ubwo yakinaga yoroheje ibintu ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 8 gitsinzwe na Manishimwe Djabel ku mupira wari uhinduwe na Nova Bayama ariko Caleb ashatse gutsinda asa n’ukura umupira mu izamu usanga Djabel ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere.

Uyu musore wari kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu munsi yaje kongera kubona izamu atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 40. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports Karekezi Olivier akuramo Mugisha Gilbert na Caleb yinjizamo Diarra na Yassin Mugume. Ku munota wa 55 Nova Bayama yaje guha umwanya Kwizera Pierrot.

Kwizera Pierrot yaje guhita abonera Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa 61 nyuma y'akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Ange Mutsinzi wamuhindurira umupira imbere y'izamu.

Ku munota wa 67 Djabel yaboneye Rayon Sports igitego cya 4 kiba igitego cya gatatu yatsinze  muri uyu mukino, ni nyuma y'umupira wari uhinduwe na Yassin Mugume.

Ku munota wa 90 Ismaila Diarra yatsinze igitego cy'agashinguracumu kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikorewe Yannick Mukunzi mu rubuga rw'amahina. Umukino waje kurangira ari 5-0.

Dore uko iyindi mikino ibanza ya 1/16 mu gikombe cy'Amahoro yarangiye

Kuwa Kabiri tariya ya 6 Gashyantare 2018
Giticyinyoni SC 1-4 APR Fc
Rwamagana City Fc 1-1 Amagaju Fc 
Gasabo United 0-2 AS Kigali 
Unity Fc 0-0 Bugesera Fc
Kirehe Fc 1-2 Police Fc 
Heroes Fc 0-4 Musanze Fc 
Esperance Fc 2-6 SC Kiyovu

Kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018
Sorwathe Fc 0-1 Espoir Fc
Aspor Fc 0-5 Rayon Sports 
Intare Fc 1-2 Marines Fc
Pepiniere Fc 2-1 Gicumbi Fc
Hope Fc 0-0 Mukura VS
Vision Fc 1-1 AS Muhanga
Etoile de l’est Fc 0-1 Etincelles Fc
Miroplast Fc 0-0 Sunrise Fc
United Stars 0-0 La Jeunesse

07/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Baptiste
ooooo!!!!! rayon gusa ungera imbaraga ujye utsinda cyane
Sponsored Content