Bidasubirwaho Kevin ntacyerekeje i Burayi, amasezerano ye na Rayon Sports agiye gusubirwamo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bidasubirwaho Kevin ntacyerekeje i Burayi, amasezerano ye na Rayon Sports agiye gusubirwamo

Bidasubirwaho Kevin ntacyerekeje i Burayi, amasezerano ye na Rayon Sports agiye gusubirwamo

Umukinnyi w’umunyarwanda wari waratsinze igeragezwa mu gihugu cya Belarus mu ikipe ya Shakhytor  Soligorsk, Muhire Kevin bakunze kwita Rooney ubu ntakerekeje muri iyi kipe kuko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano yanze kumurekura ahubwo amasezerano yari yarayisinyiye ashobora guteshwa agaciro bakayasubiramo bushyashya.

Uyu musore mu mpera za 2017 nibwo yerekeje muri Belarus gukora igeragerezwa mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk ariko akaba yari afite amasezerano ya Rayon Sports ariko we akavuga ko atahaguma kuko iyi kipe yanze kubahiriza ibyo yumvikanye na Centre ya Gikondo uyu musore yakuriyemo.

Iyi Centre ya Gikondo yari yabwiye Eachamps ko nyuma ikipe ya Rayon Sports yabasabye ko uyu mukinnyi yaza agatangira imyitozo ndetse bakanabwira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk kuza kwegera Rayon Sports bakumvikana ubundi bakaba bakorohereza uyu musore akagenda, gusa bavugaga ko bisa no kugorana n’ubwo bandikiye iyi kipe yo muri Belarus kuko nayo yari isanzwe izi iki kibazo cya Muhire Kevin.

Uyu musore watangiye byeruye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports mu cyumweru gishize, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’iyi yabwiye itangazamakuru ko badashobora kurekura uyu musore uko byagenda kose.

Yagize ati”Kevin ngira ngo ikibazo cye mwese murakizi ni nayo mpamvu mutarimo kumubona, ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo kuvugana na Centre ya Gikondo yaturetsemo buriya mu igihe gito baraba bumvikanye, oya ntago dushobora kumurekura ngo agende kuko turamukeneye, hari ibyo centre ya Gikondo yifuza kandi Rayon Sports yemeye kubikora.”

Amakuru agera kuri Eachamps avuga ko Rayon Sports yemeye kuba yakwishyura indezo ingana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yatswe na Centre ya Gikondo kutayatanga.

Ikindi kandi n'uko uyu musore nawe yasabye ko amasezerano ye yaseswa bakavugana n’ubuyobozi amasezerano mashya kuko aya mbere atari akurikije amategeko, muri bimwe uyu musore yifuza ni uko amafaranga yaguzwe yakiyongera ndetse n’iyi kipe ikaba yakwemera kuzamurekura mu kwezi kwa Nyakanga akajya ku mugabane w’Uburayi yaba ari n’amfaranga agomba kubaha akayabaha.

Gusa ikipe ya Rayon Sports ikaba  itarafata umwanzuro kuri iki kibazo bakaba barimo kwiga ku busabe bw’uyu musore wamaze no kwemezwa na CAF ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse azanifashishwa mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

07/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
HARIRIMANA PRINCE
NIBAMUREKURE TURAMUKENEYE
Sponsored Content