MissRwanda2018: Umushinga wa Munyana Shemsa uruzazanya n'ibyo Min Uwacu aherutse gusaba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Umushinga wa Munyana Shemsa uruzazanya n'ibyo Min Uwacu aherutse gusaba

MissRwanda2018: Umushinga wa Munyana Shemsa uruzazanya n'ibyo Min Uwacu aherutse gusaba

Munyana Shemsa umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 aratangaza ko afite gahunda yo gukangurira urubyiruko kugira umuco wo gusoma  akoresha uburyo butandukanye burimo gukwirakwiza ibitabo ahantu hahuribwa n’abantu benshi.

Munyana Shemsa ni umukobwa ufite imyaka 19 y’amavuko afite uburebure bwa cm 181, akaba apima ibiro 59. Urugendo rwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, rwatangiye kuwa 21 Mutarama 2018 ubwo yatoranywaga mu bakobwa 6 bahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Kuwa 03 Gashyantare ubwo hatoranywaga abakobwa 20 bazajya mu mwiherero, Munyana Shamsa ufite nomero 14, nabwo yabagaragayemo.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps, Munyana Shemsa yavuze ko ashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda kubera urukundo afitiye igihugu n’ibyo ashaka kukigezaho.

Yagize ati “impamvu nshaka kuba Nyampinga w’u Rwanda ni kubera urukundo mfitiye igihugu cyanjye kandi nkaba nujuje ibisabwa,ndetse nkaba mbikunda. Numva hari byishi byiza nageza ku banyarwanda mbinyujije kuri uriya mwanya wa Nyampinga w'u Rwanda.”

Munyana Shemsa avuga ko ubushobozi yiyumvamo, butuma yigirira icyizere cy’uko azambikwa iri kamba ryari rimaze kwambarwa n’abakobwa bake muri iki gihugu.

Mu gihe yaba abaye Nyampinga w’u Rwanda, Munyana Shemsa avuga ko yashyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko kugira umuco wo gusoma ibitabo, aho yakora ubuvugizi hubakwa amasomero ndetse hanakwirakwizwa ibitabo ahantu hahurira abantu.

Yagize ati “ Nashishikariza urubyiruko umuco wo gusoma mbifashishwemo n'inzego zibishinzwe ndetse n'abaterankunga batandukanye hubakwa amasomero ku nzego zitandukanye ndetse hanakwirakwizwa ibitabo byo gusoma ahantu henshi hahurirwa n'abantu benshi nko muri banki, mu modoka n’ahandi.”

Uyu mushinga wa Munyana Shemsa ateganya kuzawukora mu bihembwe 3, naho mu gihembwe cya kane akazagenzura ibyagezweho.

Munyana Shemsa yigeze kuba umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abana mu Karere ka Kirehe, ndetse yagize uruhare rukomeye mu kubaka isomero mu Murenge wa Nyamugari.

Umushinga wo gukundisha urubyiruko umuco gusoma, urahura neza na gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukangurira abantu gukunda gusoma ibitabo, aho mu minsi ishize Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye buri munyarwanda kugendana igitabo aho ari hose.

Muri uku kwezi kandi kwa Gashyantare mu Mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda yiswe” Gira Igitabo mu Rugendo” aho hashyizwe ibitabo modoka zimwe zitwara abangenzi mu rwego rwo kubafasha gusoma.

Munyana Shemsa arambaye arikwije

Gukundisha urubyiruko gusoma ni byo bimuraje ishinga 

08/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content