Kavutse Olivier n'umugore we bibarutse imfura (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kavutse Olivier n'umugore we bibarutse imfura (Amafoto)

Kavutse Olivier n'umugore we bibarutse imfura (Amafoto)

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, ubarizwa mu itsinda rya Beauty For Ashes Olivier Kavutse n’umugore we Amanda Fung bibarutse umwana wabo w’imfura kuri uyu 06 Gashyantare 2018.

Kavutse Olivier ni umugabo n’umunya-canadakazi Amanda Fung bose bakaba baririmba mu itsinda ry’abaramyi rya Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo nka Surprise, Yesu ni Sawa n'izindi.

Kuri ubu uyu muryango uri mu byishimo bikomey aho bibarutse umwana w’umuhungu w’imfura mu gitondo cyo kuwa 06 Gashyantare 2018, avukira muri Canada ku ivuko rya Amanda Fung.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Kavutse Olivier yavuze ko uyu mwana w’imfura ari umuhungu akaba yitwa Jireh Reign Shi-Rong Kavutse.Uyu muhungu wa Olivier kavutse, yavutse apima kg 2.1 n’uburebure bwa cm 51.

Kuwa 24 Ukuboza 2017 nibwo Olivier kavutse yagiye muri Canada aho yari agiye kuba hafi umugore wari waragiyeyo mbere.

Kavutse Olivier na Amanda Fung basezeranye kubana imbere by’Imana kuwa 09 Nyakanga 2016 mu birori byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu

Amanda Fung ateruye imfura ye yabtaranye na Olivier Kavutse

Bishimiye umwana Imana yabahaye

Kavutse na Amanda basezeraniye ku Kiyaga cya Kivu

 

08/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content