Lomami Marcel ntiyemeranya n’umutoza wa Lydia Ludic ku byo yatangaje kuri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Lomami Marcel ntiyemeranya n’umutoza wa Lydia Ludic ku byo yatangaje kuri Rayon Sports

Lomami Marcel  ntiyemeranya n’umutoza wa Lydia Ludic ku byo yatangaje kuri Rayon Sports

Umutoza ushinzwe Kongerera imbaraga mu bakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports, Lomami Marcel ntiyemaranya n’umutoza wa Lydia Ludic uherutse gutangaza ko bazasezerera Rayon Sports mu mikino nyafurika bitewe n’uko umupira wo mu Rwanda uri hasi.

Bankuwiha Emmanuel umutoza mukuru wa Lydia Ludic izacakirana na Rayon Sports mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League avuga ko nta bwoba atewe na Rayon Sports ko yiteguye kuyisezerera kuko umupira wo mu Rwanda uri hasi cyane.

Nyuma y’umukino w’igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ASPOR, umutoza wongerera ingufu mu bakinnyi ba Rayon Sports, Lomami Marcel yatangarije itangazamakuru ko ibyo uwo mutoza  yavuze ari amagambo ko nawe ashatse yavuga ko azatsinda 10 ariko ntago biba ari ukuri.

Yagize ati”Buri muntu wese afite gahunda ze zo kuvuga kubera ko abatoza twese  tuvuga turi hanze ariko abantu bakina ni abakinnyi, nanjye nshobora kuvuga ko nshobora kumutsinda ibitego 10 mu magambo ariko ntago aba ari twebwe turi bukine, twese tuzashyiramo abakinnyi 11 kuri 11 twebwe dufite intego yacu yo kugera kure nabo bafite iyabo tugomba kureba ibyacu, biriya yavuze afite impamvu yabivuze ariko twebwe dufite gahunda yo kugera kure.”

Umukino ubanza wa Rayon Sports na Lydia Ludic mu mikino nyafurika ya CAF Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018 kuri sitade Amahoro i Remera, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri.

08/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
HARERIMANA PRINCE
UWO MUTOZA IBYOVUGA ARABIZI IKIPE AVUNARAYIBONA AZABIBO KUWA GATANDATU NIHO AZABONERA UMUPIRA WOMU RWANDA KO ITANDUKANINYE NAYANDI MA EKIPE AZI MURAKOZE
Sponsored Content