Manishimwe Djabel ngo kuva yakura yarize rimwe gusa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Manishimwe Djabel ngo kuva yakura yarize rimwe gusa

Manishimwe Djabel ngo kuva yakura yarize rimwe gusa

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati ariko asatira mu ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel avuga ko kuva yakura atigize ahura ni kintu cyamubabaza ngo arire ariko urupfu rw’uwahoze ari umutoza we muri Rayon Sports Ndikumana Hamadi Katauti rwaramubabaje cyane ku buryo kwihangana byamunaniye agahita arira.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo Ndikumana Hamadi Katauti wahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Sports yitabye Imana, iki kikaba ari cyo kintu cyabababje cyane Djabel kuva yakura.

Aganirana Eachamps uyu musore yavuze ko akiri umwana yariraraga cyane ariko aho amaze gukurira, ntiyigeze akunda kurira dore ko n’ibyamubabazaga yihanganaga bikarangira atarize, gusa ngo ku rupfu rwa Katauti kwihangana byaramunaniye.

Yagize ati”Nararize inshuro nyinshi cyane nk’iri umwana ariko ndi mukuru ikintu cyamabaje kwihangana bikananira nkarira ni umunsi twabuze umutoza wacu Katauti, twabuze Katauti nararize ni nabwo mperuka kurira.”

Uyu musore wavukiye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba akiga umupira mu irerero rya Ntirenganya i Gatsibo, avuga ko mu buzima bwe akunda ibara ry’ubururu n’umweru kuko ari ryo bara yambaye kenshi cyane cyane nko mu kibuga kuko mu ikipe ye ya Rayon Sports ari ryo bambara kandi akaba ayimazemo igihe kinini.

08/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...