MissRwanda2018: Ndahiro aracyayoboye, ararusha bane bamukurikiye bateranyije amajwi yabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Ndahiro aracyayoboye, ararusha bane bamukurikiye bateranyije amajwi yabo

MissRwanda2018: Ndahiro aracyayoboye, ararusha bane bamukurikiye bateranyije amajwi yabo

Uwase ndahiro Liliane akomeje kwanikira abandi bakobwa bahanganye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu matora yo kuri telefone, aho afite amajwi 14796 aruta aigiteranyo cy’ay’abandi bane bamurikiye.

Abakobwa 20 nibo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, kuri ubu hari kuba amatora yo kuri telefone aho uzaba yarushije abandi azahita yinjira mu bakobwa 10 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku munsi wa nyuma.

Nk’uko abategura Miss Rwanda bagenda babitangaza buri munsi, Uwase Ndahiro Liliane niwe ufite amajwi menshi, aho afite amajwi 14796  akaba arusha abandi bane bamukuriye bateranyije amajwi yabo kuko ari 14205.

Umukobwa uza ku mwanya kabiri ni Umunyana Shanitah ufite amajwi 3995, akurikiwe na Irebe Natacha ufite 3800, Mushambokazi Jordan ni uwa kane n’amajwi 2356, Umutoniwase Paula akaza ku mwanya wa 5 n’amajwi 2167.

Uwase Ndahiro Liliane n’ubundi niwe wari watsinze mu cyiciro cya mbere aho yabashije kwinjira mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero abikesha amajwi ibihumbi 56500 yari afite.

Urebye abandi bakobwa bari inyuma cyane dore ko mu bakobwa 10 ba nyuma nta n’umwe ufite amajwi agera ku gihumbi, bisobanuye ko nabo bateranyije amajwi bose batageza no kuri ½ cy’amajwi ya Uwase Ndahiro Liliane.

Urutonde rw'amajwi y'agateganyo agateganyo

08/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content