Inkovu z'amateka ya Seburikoko ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri sinema nyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkovu z'amateka ya Seburikoko ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri sinema nyarwanda

Inkovu z'amateka ya Seburikoko ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri sinema nyarwanda

Niyitegeka Gratien[Seburikoko] yigereranije n’ibuye abubatsi banze rikaza kuba irikomeza imfuruka, kubera ibibazo rw’umwungikano yagiye anyuramo agitangira ubuhanzi bwe harimo n'umuntu wamusabye ko amwandikira agatabo k'imivugo ariko ntamwishyure.

Abakurikira ibya sinema bazi cyane uwitwa Seburikoko, umaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse bamwe iyo ari umunsi wo kureba filime y’uruhererekane akinamo bataha batanya ngo bagorore imbavu bitewe n’uburyo  yitwara bituma benshi n'iyo bamwibutse bakubita agatwenge.

N’ubwo ari mu bakomeye bakora umwuga wo gukina filime mu Rwanda yatangiye bikomeye.

Mu kiganiro yahaye Eachamps yavuze ko Kalisa Ernest uzwi nka Samusure cyangwa se Rulinda muri filime ya Seburikoko,  ariwe wamuhuje bwa mbere n’umuntu wari ukeneye umukinnyi.

Yagize ati ”2007 bishyira 2008 nibwo natangiye gukina muri zirara Zishya aho nakinaga nitwa Sekaganda. Samusure rero  niwe wampuje n’uwayoboye abakinnyi b’iyo filime, Samusure twahuriraga mu marushanwa i Butare yahuzaga amakaminuza yo mu biyaga bigari yaherekezaga itorero ribyina rya ULK nanjye najyanaga n’irya KIE ryitwaga inganji nkakina n’ikinamico y’umuntu umwe, ndatsinda 2005, 2006 na 2007.”

Yameje agira ati “ubwo rero nibwo  Samusure yandambagije nabo bari bafite ikibazo cy’abakinnyi iwabo ajya kubwira boss  wabo ko hari umukinnyi yabonye ukina ikinamico ari umwe ko ashobora kuzamo bikaba byagira ikindi kintu gishya bizana muri iyo kinamico yabo baza kundeba mu rugo ntangira gukinamo gutyo.”

Seburikoko ubusanzwe ukomatanya gukina amakinamico, filime , ubwanditsi bw’imivugo ndetse n’izindi mpano zitandukanye yavuze ko atazibagirwa ukuntu yigeze kurara amajoro yandika agatabo yashakaga kuzatura mama we akaza kubeshywa amafaranga agera ku bihumbi 150 byaje guhera nka ya mahembe.

Yagize ati "kiriya gihe [muri za 2007] nakoraga ibyitwa antology [ni ukuvuga ngo ni uruhurirane rw’imivugo, indirimbo cyangwa ibisigo ushyira mu gatabo kamwe] hari umuntu rero wigaga muri KIE afite umuryango utari uwa leta akorera arandeba areba ibyo nkora nari mfite igitekerezo cyo gukora antology yerekeye ku mubyeyi ari naho navanye igitekerezo cyo gukora indirimbo nise ‘Mama’.”

“Araza arambwira ati ‘wabikora gutya na gutya’ ngira ngo yambwiraga ko azampa amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda, agatabo ndakandika kantwara igihe karangira. Yaravuye mu ishuri aho twiganaga aza kugafata ngo ajye gusoma ngire ibyo nkosoramo amaze kukabona sinongeye kumuca iryera ntiyampa n’igiceri na kimwe.”

Yavuze ko aka gatabo ari kimwe mu bifite icyo bimwibutsa iyo asubije amaso inyuma akareba aho yavuze anavuga ko bitewe n’ubuzima yabayemo yigereranya n’ibuye abubatsi banze ari ryo ryakomeje imfuruka, anavuga kugeza ubu yishimira aho ageze hose bamutera imbaraga.

Ati "Urumva hari ibibazo umuntu aba yaranyuzemo n’ibindi by’amateka utarondora hari ukuntu uba warabayeho sinzi ukuntu babivuga muri bibiliya ‘ngo niba ari ibuye ryanzwe ni ryo ryakomeje imfuruka’ hari uko byari bimeze nk’uko, ari ubu aho nanyura hose si mu rugo iwacu gusa na hano muri Kigali aho nanyura cyangwa ibiro nanyuramo nshima Imana kuko hari abantu bambwira ko hari aho maze kugera.”

Seburikoko yavuze ko yishimira kuba hari aho sinema nyarwanda imaze kugera asaba abana bashaka kwinjira muri uyu mwuga kujya babanza bakihugura kuko hari ibigo byinshi bisigaye biriho byabafasha.

Seburikoko afite imyaka 40, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Rulindo , mu Murenge wa Ntarabana ahahoze hitwa i Kiyanza . Yize  amashuri mu cyiciro rusange (tronc commun) ya  ESI-Rutongo, ayisumbuye ayigira muri Collège ya Rilima mu Bugesera mu ishami ry’Ubutabire, Kaminuza ayirangiriza muri kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari  KIE mu ishami rya Bio-Geo with Education.

Afite impano nyinshi zirimo gukina amakinamico (audio za radio, scenique), kwamamaza, gukina filimi, kuririmba, kuba umushyushyarugamba, umubarankururu, kuririmba, kuvuga imivugo n’amahamba n’ibindi byinshi. Kuri ubu ni umukinnyi w’ikinamico mu ndamutsa ndetse akaba n’umukinnyi w'imena muri filime y’uruhererekane izwi ku izina rya Seburikoko yanamwitiriwe.

   Seburikoko ni umwe mu bakinnyi b'abahanga muri filime no mu makinamico akunda kugaragaramo

Tags

08/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
umwali
ndagukundaaaa urumuhanga cyane
Kayira
Ngo inkingi ya mwamba!!!!!rnNarumiweeeeeeee
Sponsored Content