Knowless yavuze abahanzikazi batatu bakoze ibikomeye mu muziki w’u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless yavuze abahanzikazi batatu bakoze ibikomeye mu muziki w’u Rwanda

Knowless yavuze abahanzikazi batatu bakoze ibikomeye mu muziki w’u Rwanda

Knowless Butera yavuze ko Kamaliza , Miss Jojo, na Cecile Kayirebwa ari bo bahanzikazi bo mu Rwanda bamubanjirije abona nk’abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda.

Ingabire Jean d’Arc [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bahaze bwuma mu Rwanda mu muziki muri iki gihe ndetse ari mu bayoboye kuko yagiye yigwizaho ibihembo bikomeye bitandukanye.

Knowless kandi niwe muhanzikazi mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo gikomeye mu Rwanda gitangwa buri mwaka cya Primus Guma Guma super Star.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi aherutse guha Radio Rwanda, yatangaje abahanzi abona bakoze ibikorwa bya muzika y’u Rwanda.

Mu bahanzi yavuze harimo abakoze umuziki mu bihe byo hambere avuga ko ari abahanzi bakoze mu buryo buhambaye kandi ibyo bakoze bikaba bikigenderwaho na n’uyu munsi.

Abahanzikazi  Knowless abona bakoze cyane mu muziki wo mu Rwanda yavuze Kamaliza, Cecile Kayirebwa ndetse na Miss Jojo.

Yanavuze ko muri aba bahanzikazi nta n’umwe w’akana urimo kuko bakoze ibintu bibarimo bakambuka imipaka y’u Rwanda ndetse bakagira igikundiro mu gihe cyabo kugeza n’uyu munsi.

Knowless umaze kuba umunyabigwi mu muziki , kuri ubu akorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu y’umuziki yanashinzwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement uri mu bambere ntagereranywa  kubera intambwe amaze kugeraho mu gutunganya indirimbo.

08/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
jackson mbababazi
good those ones are the best
Sponsored Content