Anse Reunion yakoze imyitozo ya kabiri mu bwiru yitegura APR FC (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anse Reunion yakoze imyitozo ya kabiri mu bwiru yitegura APR FC (AMAFOTO)

Anse Reunion yakoze imyitozo ya kabiri mu bwiru yitegura APR FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Anse Reunion iri mu Rwanda aho yaje gukina umukino wa CAF Confederation Cup na APR FC kuri uyu wa Kane yakoze imyitozo yayo ya kabiri mu Rwego rwo kwitegura umukino wo ku Cyumweru bafitanye na APR FC.

Iyi kipe yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu mu gitondo ikaba yaranahise ikora imyitozo ya mbere ku kibuga cya FERWAFA ku isaha ya saa 15:30’, iyi kipe yakomeje imyitozo kuri uyu munsi nabwo iyikorera ku kibuga cya FERWAFA.

Ni myitozo itari yemerewe  kurebwa n’umuntu n’umwe kuko bari basohowe hanze y’ikibuga n’ubwo abenshi bayikurikiraniye hanze yacyo kuko ikibuga n’ubwo kizitiye ariko uri hanze aba areba ibirimo kubera imbere.

Iyi myitozo kandi n’itangazamakuru ntiryari ryemerewe kuyikurikirana kuko naryo ryasohowemo n’amafoto yafashwe yafatiwe hanze y’ikibuga, iyi kipe kandi ikaba na nyuma y’imyitozo yanze kugira icyo ayitangariza.

Iyi myitozo y'iyi kipe yibanze mu gutera mu izamu no guhererekanya cyane ubona ko ari abakinnyi baziranye nubwo nanone ku rundi ruhande idateye ubwoba.

Iyi kipe nta gihindutse nk’uko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza izakorera imyitozo kuri stade Amahoro ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ku isaha ya saa 15:30’.

Umukino wa Anse Reunion na APR FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya  11 Gashyantare 2018.

N'uku imyitozo yasojwe

08/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content