Nyampinga wa Rusizi agiye kurongorwa n’umugabo w'umuherwe umurusha imyaka 24 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyampinga wa Rusizi agiye kurongorwa n’umugabo w'umuherwe umurusha imyaka 24

Nyampinga wa Rusizi agiye kurongorwa n’umugabo w'umuherwe umurusha imyaka 24

Mutesi Afsa wabaye Nyampinga w’akarere ka Rusizi mu 2016 agiye kurongorwa n’umucuruzi w’I Kamembe witwa Mudaheranwa Aman Casmir ufite imyaka 45.

Muri Gashyantare 2016 ni bwo ku nshuro ya kabiri hatowe Nyampinga w’Akarere ka Rusizi  ari we Mutesi Afsa, Yagaragiwe na Uzayisenga Dorcella na Nyiranshimiyimana Madine.

Uyu mwari yahembwe ibihembo bitandukanye birimo igihembo nyamukuru cyo gutemberezwa mu Mujyi wa Kigali aje n’indege.

Kuri ubu imyaka ibiri irashize Mutesi Afsa acyambaye ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi kuko mu mwaka wa 2017 hatigeze haba igikorwa cyo gushaka  umusimbura we.

Kuri ubu uyu mukobwa w’imyaka 21 ari kwitegura gukora ubukwe  na Casimir , Bazasezerana imbere y’amategeko ku wa 23 Werurwe 2018 mu murenge wa Kamembe, buke basezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam. Umunsi bazagira mu Murenge ni nawo Umutesi azakobwa.

Uyu mugabo ugiye kurushinga n’uyu mukobwa yatandukanye n’umugore we mu myaka 7 ishize.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buherutse kubwira Eachamps  ko butigeze bugira uruhare mu gutora Miss Rusizi 2016 ndetse ko butigeze bunamenya ibikorwa bye n’akanamaro afitiye abaturage, mu gihe abateguye iki gikorwa bavugaga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabananije ntibabashe gutora uwa 2017 none uwa 2016 akaba agiye gushyingirwa acyambaye ikamba.

Mudaheranwa Casmir ugiye kurushinga na Miss Umutesi  Teta Afsa

   Bashyize hanze integuza y'ubukwe bwabo

      Ubwo Umutesi Teta Afsa yambikwaga ikamba rya nyampinga wa Rusizi

    Mu myaka amaze ari nyampinga yagiye afasha abatishoboye 

09/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Michou
Afsa congratulations gusa uriyahuye pe, ntawe utazi casmir amatekaye gusa bavugako urukundo ari impumyi , niba udakurikiye amafaranga akaba ari urukundo nibyiza gusa mumyaka irimbere uzabyicuza
uwase
bazgire urugo rwiza turabashyigikiye
mutoni
Mana yacu uyu mwana w'umukobwa ariyahuye pe! gusa wenda wasanga atazi amateka, ikibazo gifitwe n' ababyeyi be batamubwiye amateka ya casmir. uretseko nkeka ko ntamuntu utuye kamembe utazi ibya casmir rwose umushikazi akurikiye ifaranga gusa ariko yibagiwe ko imbereye habanje abagore benshi niryo faranga bakurikiye ntibaribone. kandi casmir ntabwo afite 45 ans gusa kuko njye mfite 35 ans kandi namenye ubwenge mbona ari umugabo ukuze cyane, umugore wa mbere yitwaga Madina bafitanye abana 3 babahungu kandi imfura ifite 27 ans
Sponsored Content