APR FC yakoze imyitozo idafite Jimmy Mulisa yizeye gusezerera Anse Reunion (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yakoze imyitozo idafite Jimmy Mulisa yizeye gusezerera Anse Reunion (AMAFOTO)

APR FC yakoze imyitozo idafite Jimmy Mulisa  yizeye gusezerera Anse Reunion (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yakoreye muri iki gitondo yakoreye imyitozo kuri stade Amahoro i Remera, ikibuga izakiniraho umukino wayo na Anse Reunion muri CAF Confederation Cup. Iyi  kipe yakoze imyitozo itari kumwe n’umutoza mukuru bitewe n’uko yafashe ikiruhuko cy’uburwayi.

Umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa ntiyigeze akoresha iyi myitozo kuko ngo uyu munsi yafashe akaruhuko k’uburwayi, uyu mutoza ngo akaba yari amaze iminsi arwaye umutwe.

Ni imyitozo yakoreshejwe n'umutoza w'ungirije Didier Bizimana wabonaga  ahanini yibanda ku gutoza abakinnyi be  gutera mu izamu cyane.

Wabonaga umwuka ari mwiza mu bakinnyi ndetse buri mukinnyi yishimiye mugenzi we dore ko na nyuma y’imyitozo bacishijeho akadiho bakabyina. Intego ntayindi ni ugusezerera iyi kipe nk’uko kapiteni w’iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yabitangarije itangazamakuru ko gutsinda uyu mukino ari ihame ahubwo igisigaye ari ugushaka uburyo batsinda ibitego byinshi.

Yagize ati”nk’uko bisanzwe APR FC intego ni ugutsinda nk’uko mu kirango cyacu birimo 'Umurava n’Intsinzi', turi mu rugo nta mpamvu yo kuzibira nta n’ubwo wajya kuzibira icyo udafite, intsinzi byo tugomba gutsinda ahubwo ni ugushaka uburyo twabona impamba ihagije ku buryo tuzajya mu mukino wo kwishyura dufite icyo twizigamiye, icya ngombwa ni ukubanza kubikorera mu rugo.”

Nyuma y’iyi myitozo  iyi kipe ikaba yahise isubira I Shyorongi gukomerezayo umwihererero aho izava ku munsi wo ku cyumeru ije gukina umukino nyir’izina.

Umukino ubanza uteganyijwe ku minsi wo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018 kuri stade Amahoro, ni mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere mu gihugu cya Seychelles.

Umutoza w'abazamu Mugisha aganira n'abasore be

Ishyaka ryari ryose

Ritahizamu Rague ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino

Sekamana Maxime

Omborenga Fitina umwe mu basore bagaragaje ko bari mu bihe bye byiza

kapiteni Migi uvuga ko bagomba gutsinda ibitego byinshi

Martin Fabrice ashaka gucikana umupira  abasore barimo Migi

09/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...