Migi yakuyeho urujijo kubibaza niba yaba ari umukinnyi ukina anatoza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Migi yakuyeho urujijo kubibaza niba yaba ari umukinnyi ukina anatoza

Migi yakuyeho urujijo kubibaza niba yaba ari umukinnyi ukina anatoza

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ndetse akaba ari na kapiteni wayo yatangaje ko abibaza ko yaba ari umukinnyi ukina kandi anafite inshingano z’ubutoza’player coach’  atari byo kuko APR FC ifite abatoza kandi ko no m ubyo atekereza kuzakora asoje umupira gutoza bitarimo.

Uyu mukinnyi waguzwe avuye mu ikipe ya Gor Mahia byagiye byibazwaho kenshi, ndetse biranavugwa ko yaba ari umukinnyi ariko na none akaba yaba anafite inshingano zo gutoza afasha abatoza b’iyi kipe, aha abantu babishingiraga ku buryo aba yitwara mu kibuga ndetse  ngo hari n'igihe abwira umukinnyi bari mu kibuga ko natikosora ahita amukura mu kibuga.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu Gatanu, Mugiraneza Jean Baptiste Migi akaba yabiteye utwatsi aho avuga ko mu masezerano yasinye yayasinye nk’umukinnyi ko nta yo gutoza arimo.

Yagize ati”Oya ibyo ntago ari byo ndacyafite igihe cyo gukina, kubyerekeranye nicyo kibazo umbajije ntago ari byo, nasinye amasezerano nk’umukinnyi  ndi umukinnyi wa APR FC hari n’abatoza bakora akazi kabo nk’abatoza nanjye nkakora akazi nk’umukinnyi gusa nk’umuntu ufite ubunararibonye kandi ukinana n’abana bakiri batoya ngenda mbasangiza kubyo nzi kugirango twuzuzanye aho bitagenda neza tubashe kuhakosora dusenyere umugozi umwe kugira ngo turebe ko ikipe yatera imbere.”

Migi yasoje avuga ko n’ubwo ntawumenya aho bwira ageze wa mugani w’umunyarwanda mu bintu atekereza kuzakora akazi k’ubutoza ntago kari hafi, ngo azakora ibindi bintu nko kwikorera ku giti cye ariko gutoza ntabitekereza niyo yabikora byaba ari nk’impanuka.

Tags

09/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content