Umutare Gaby n'umugore we baritegura kwibaruka imfura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutare Gaby n'umugore we baritegura kwibaruka imfura

Umutare Gaby n'umugore we baritegura kwibaruka imfura

Umuhanzi Umutare Gaby ari mu byishimo by’uko we n’umugore weJoyce Nzere bari kwitegura kubyara umwana wabo w’imfura.

Umutare Gaby yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’.

Uyu mugabo usigaye aba muri Australia n’umugore, yashyize ifoto ku instagram yashyize umutwe ku nda y’umugore we Joyce Nzere, agaragaza ko yishimiye umwana amutwitiye.

Iyo foto yayikurikije amagambo make agira ati “Imitima yacu irakunezerewe uhoraho, ugumye ubwenge uduha.”

Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na pastier wigenga wo mu iterorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi .

Nyuma y’iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.

Kuva Umutare Gaby yajya muri Australia, ntarongera gushyira hanze indirimbo nshya.

Umutare Gaby na Joyce bamerewe neza muri Australia

09/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Manishimwe Jean Claude
Umutare Gaby Mwifurije Kurambana Numugore Kandi Turamukumbuye Muri Music
Florance
Kuri Gaby ark simfura Kuko afite Imfura zimpanga, nubuheta
Sponsored Content