Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yahakanye iby'ibaruwa yaturutse muri FIFA isaba kurenganura Rwemarika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yahakanye iby'ibaruwa yaturutse muri FIFA isaba kurenganura Rwemarika

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yahakanye iby'ibaruwa yaturutse muri FIFA isaba kurenganura Rwemarika

Komisiyo y'amatora muri FERWAFA yatangaje ko ibaruwa bivuga ko yandikiwe na FIFA bayisaba kurenganura Rwemarika itigeze ibageraho ko ahubwo bakiriye ibabwira ko FIFA yakiriye raporo y’ibyavuye mu matora ya FERWAFA.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, akanama gashinzwe gutegura amatora ka FERWAFA ubwo katangazaga ingengabihe y’amatora, itangazamakuru ryaboneyeho ribaza aho  iki kibazo kigeze kuko  FIFA yari yabasabye kugikemura cyangwa bakavuga niba cyararangiye

Perezida w’aka kanama Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade  yatangaje ko Rwemarika yasimbutse inzego kuko ubujurire bwa mbere ari mu kana k’ubujurire k’amatora izindi nzego zikaza zikurikiraho ariko we akaba yarazisimbutse agasabwa guhera aho bigomba ariko ntiyabikoze n’ubwo n’iyo baruwa bavuga FIFA yabandikiye itabagezeho.

Yagize ati “Ibyo nanjye narabyumvishe ko hari ibaruwa ya FIFA yaje isaba ko hari umukandida wa FERWAFA tugomba gusubiza witwa Rwemarika ariko iyo baruwa ntiyigeze igera hano, ibaruwa twakiriye nka komisiyo y’amatora ni iyatubwiraga ko yakiriye raporo y’amatora twabahaye hanyuma batubiwra ko bakurije ingingo bakurikije iri mu mategeko agenda amatora yanyu  ivuga ibi n’ibi,……. Ariko hari umukandida utaranyuzwe none mukurikije amategeko mufite mwareba uburyo mukemura murikurikije inzego mufite atariwe arenga urwego na rumwe.”

Yakomeje agira ati” Izo nzego ziroroshye cyane, twebwe nka komisiyo uko turi aha dukora nk’urwego rwa mbere rw’ubujurire,  noneho utishimye akajya muri komisyo y’ubujurire ya FERWAFA, yagiye muri komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA bamubwira ko aho yagiye atariho yagombaga kubanza baramwandikira ndetse bamubwira ko agifite iminsi yo kujurira inzandiko turazifite ariko iminsi yarinze irangira ataje tubifata nk’aho yanyuzwe n’ibyavuye mu matora.”

Kalisa Adoplhe  kandi yakuyeho urujijo rw’abavugaga ko habonetse impfabusa, yavuze ko nta mpfabusa zabonetse kuko abanyamuryango bose bari nahari bagatora ndetse bakanasinyira ko batoye, icyo gihe rero nta mpfabusa iba yabonetse.

09/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...