CAF CL: Mu myitozo ya mbere n'iya nyuma bakoreye i Kigali, Lydia Ludic ngo ntije mu mukino wa gishuti na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF CL: Mu myitozo ya mbere n'iya nyuma bakoreye i Kigali, Lydia Ludic ngo ntije mu mukino wa gishuti na Rayon Sports

CAF CL: Mu myitozo ya mbere  n'iya nyuma bakoreye i Kigali, Lydia Ludic ngo ntije mu mukino wa gishuti na Rayon Sports

Ikipe ya Lydia Ludic yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho ije guhatana na Rayon Sports mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, intego iyizanye ni ugutsinda ikipe ya Rayon Sports igakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Ku i saa 9:00’ nibwo iyi kipe yaje n’imodoka yageze mu Rwanda aho bambukiye ku mupaka wa Bugesera mu Karere ka Bugesera Intara y’i Burasirazuba.

Iyi kipe ikaba yahise ikora imyitozo ya mbere mu Rwanda ikaba ari nayo ya nyuma ibanziriza umukino kuko uri ku munsi w’ejo. Ni myitozo yabereye kuri stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Bankuwiha Emmanuel umutoza w’ikipe ya Lydia Ludic yatanagje ko kuba Rayon Sports ifite abakinnyi bakomoka mu Burundi nta kinini bivuze kuri we ko we ikimuzanye ari ugutsinda.

Yagize ati”Bariya ntabwoba bateye kuko twarakinanye mu Burundi, kuko Pierrot ari muri Athletico yakinaga na Lydia Ludic, twakinnye na Inter Stars irimo Shassir na Caleb, turamenyeranye ariko nkeka ko icyatuzanye ni ugutsinda twaje twiteguye urabona ko ari umukino nyafurika ntago ari nk’ino mikino ya shampiyona cyangwa  tuje twiteguye. Iyo ugiye mu kibuga ni iyihe ntego uba ufite? N’ugutsinda ntakindi.”

Uyu mukino ukaba uzaba  i ssa 15:30’ ku isaha y’i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, ni mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Ni abasore bagaragaza igikuriro

Umupira bawukozeho gake

Umuzamu wayo ni iyo nyogosho afite

Ubanza imyitozo itari yoroshye

Nyuma y'imyitozo bananura imitsi

09/Feb/ 2018,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...