Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bageze mu mwiherero (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bageze mu mwiherero (Amafoto)

Abakobwa 20  bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bageze mu mwiherero (Amafoto)

Abakobwa 20 bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2018  bageze i Nyamata aho bagiye kumara ibyumweru 2 mu mwiherero bazavamo hatorwa Nyampinga.

Aba bakobwa mbere yo guhaguruka babanje guhurira ku Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] , aho bagiye bagera baherekejwe n’inshuti n’imiryango yabo.

Bahagurutse i Kigali saa kumi zirengaho iminota  berekeza i Nyamata, babanje kunyura ku ruganda rwa Rwanda Motor, abakobwa berekwa imodoka nshya izasimbura iyari isanzwe ihabwa Nyampinga.

Iyi modoka beretswe izahabwa Nyampinga iri mu bwoko bwa Suzuki Balena, yisumbuye iyari isanzwe ihabwa Nyampinga  yo mu bwoko bwa Suzuki SX4.

Muri ibi byumweru bibiri aba bakobwa bagiye kumara mu mwiherero bazakora ibikorwa bitandukanye bigishwe intambuko, uko bazasubiza ndetse n’ibindi bizafasha kunguka ubumenyi bwisumbuye kubwo bari basanganywe.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero ni:

Umunyana Shanitah, Irebe Natacha, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Mutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwonkunda Belinda, Mushambokazi Jordan, Mutoniwase Paula, Nzakorerimana Grolia, Umutoni Charlotte.

Ibirori nyir’izina byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba kuwa 24 Gashyantare mu nyubako ya Kigali Convention Centre, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya isanzwe, 10.000 mu myanya y’icyubahiro ndetse hazaba hari na’ameza azaba afite agaciro 500000 ku bantu 10.

    Abakobwa bagera aho imodoka yabavanye[kuri RALC] berekeza i Nyamata 

    Abakobwa bajya kwerekwa imodoka imodoka nshya izahabwa nyampinga 

   Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa Nyampinga w'u Rwanda 2018

    Abakobwa bagera muri Golden Tulip aho bagiye kumara ibyumweru bibiri

     Abakobwa babiri bazajya babana mu cyumba, ku munsi ukurikiyeho bahinduranye

Amafoto: Muga Abrah

 

09/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
Sponsored Content