Sonia Rolland yatangaje igihe filime ye ivuga ku bagore bo mu Rwanda izerekanirwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sonia Rolland yatangaje igihe filime ye ivuga ku bagore bo mu Rwanda izerekanirwa

Sonia Rolland yatangaje igihe filime ye ivuga ku bagore bo mu Rwanda izerekanirwa

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000, akaba afite anamaraso y’abanyarwanda yatangaje ko filime mbarankuru yakoze ku bagore bo mu Rwanda (La Femme du Rwanda)  izerekanwa bwa mbere kuwa 08 Werurwe 2018 kuri televiziyo ya Planete+

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Sonia Rolland yari mu Rwanda, aho yari yaje  mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda aho yafatiye amashusho mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yanasuye kandi inzu y’imideli ya Haute Baso isanzwe ikorana bya hafi n’urubyiruko n’abagore na Sonia Mugabo nawe ufite inzu y’imideli ikomeye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Sonia Ralland Uwitonze, yatangaje ko  iyi filime yise La Femme du Rwanda izerekanwa bwa mbere kuwa 08 Werurwe 2018 ku Mpuzamahanga w’Abagore.

Yagize ati “nishimiye kubamenyesha ko filime yanjye itaha yakozwe ku bufatanye na Olivier Jacques Benesse, izerekanwa kuwa 8 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga w’Abagore ku murongo wa Planete +”

Uretse “La Femme du Rwanda” Sonia Rolland yakoze filime yise  “Rwanda: Du Chaos au miracle” ivuga ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi yakoze ivuga ku byiza bitatse u Rwanda

Sonia Mugabo na Sonia Rolland

10/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
Sponsored Content