CAF Confederations Cup: Ikipe Ishobora guhura na APR FC mu cyiciro gikurikiyeho, yamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF Confederations Cup: Ikipe Ishobora guhura na APR FC mu cyiciro gikurikiyeho, yamenyekanye

CAF Confederations Cup: Ikipe Ishobora guhura na APR FC mu cyiciro gikurikiyeho, yamenyekanye

Nyuma y’uko ikipe ya Elwa United yo muri Liberia yikuye mu irushanwa rya CAF Confederation Cup byahise biha amahirwe ikipe ya Djoliba yo muri Mali yagombaga kuzahura nayo gukomeza mu kindi cyiciro, ibi bivuze ko iyi kipe izahura n’izarokoka hagati ya APR FC na Anse Reunion.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Soka25  iyi kipe nta mpamvu yigeze ishyikiriza ubuyobozi bwa CAF uretse kuba kuwa Mbere w’iki cyumweru turimo gusoza umwe mu bayobozi b’iyi kipe yarumvikanye kuri radio y’igihugu avuga ko batiteguye kuba bahatana uyu mwaka.

Iyi kipe ya Elwa United yashyikirije ubuyobozi bwa CAF ibaruwa kuwa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2018 iyi kipe ivuga ko yikuye mu irushanwa, ubuyobozi bwa CAF bukaba bwarahise bufata icyemezo ko Djoliba yo muri Mali yagombaga gukina na Elwa United igomba gukomeza mu kindi cyiciro.

Ibi bivuze ko iyi kipe mu cyiciro gikurikiyeho igomba kuzahura n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC yo mu Rwanda ndetse na Anse Reunion yo muri Seychelles.

APR FC na Anse Reunion zizakina kuri uyu wa 11 Gashyantare kuri sitade Amahoro, umukino ukazaba hagati ya tariki 21 na 22 Gashyantare 2018.

10/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
ERIC TUYISHIME
MWATUBWIYE UKOBIHAGAZE AKAKANYA KUBIJYANYE NA APRFC YAJYIYE MURI SAYCHELL
fils
bino bisaza tuza bikubita
Sponsored Content