Imibereho y'abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bari mu mwiherero (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imibereho y'abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bari mu mwiherero (Amafoto)

Imibereho y'abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bari mu mwiherero (Amafoto)

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bari myiteguro itandukanye y’umunsi nyir’izina wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2018 nibwo aba bakobwa berekeje i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, aho bagiye kumara iby’umweru bibiri bari mu mwiherero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018 mu gitondo cya kare, babyukiye mu myitozo ngoraramubiri, aho habereye ku kwiruka mu muhanda, bagasoreza ku myitozo bakoreye mu mbuga  y’aho bacumbitse.

Aba bakobwa bakoreshwa imyitozo n’inzobere mu gukora imyitozo, bari bambaye impuzankano kiuva ku nkweto kugeza mu myambaro yo hejuru, bitandukanye n’indi myaka, aho bambaraga ibitandukanye bakuye iwabo.

Imyitozo ngoraramubiri irangiye, aba bakobwa bagiye gukaraba, baza gufata ingunguro rya mu gitondo, ubundi berekeza mu ishuri aho bahawe ikiganiro n’Umuyobozi w’ishami ry’Umuco muri RALC Dr Jacques  Nzabonimpa.

Muri uyu mwiherero kandi aba bakobwa bazigishwa intambuko, kuvugira mu ruhame, bazagaragaza impano zitandukanye bafite ndetse bazakora ikizamini cyo kwandika ari naho hazavamo abakobwa 10 bazahatana ku munsi wa nyuma.

Uyu mwiherero uzarangira kuwa 24 Gashyantare umunsi hazatorwa Nyampinga w’u Rwanda 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa. 

Mu rukerera bakoze imyitozo ngoraramubiri

bafatira hamwe ifunguro rya mu gitondo

Bahabwa amasomo atandukanye

Jacque Nzabonimpa Ushinzwe Umuco muri RALC niwe watanze ikiganior cya mbere

10/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...