Nyampinga w'Ubwongereza yijujutiye irushanwa rya Miss Tourism ku byo yita uburiganya yakorewe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyampinga w'Ubwongereza yijujutiye irushanwa rya Miss Tourism ku byo yita uburiganya yakorewe

Nyampinga w'Ubwongereza yijujutiye irushanwa rya Miss Tourism ku byo yita uburiganya yakorewe

Nyampinga w’Ubwongereza 2017/2018 ,Saffron Hart, yijujutiye abategura irushanwa rya Miss Tourism World , ryabereye  muri Malaysia  kuwa 27 Mutarama 2018, kubera ukuntu baherutse kumukura muri batanu  bari binjiye mu cyiciro cya nyuma cyari kuvamo nyampinga w’iri rushanwa.

Muri  iri rushanwa rya Miss Tourism world habayeho ikosa ubwo hari hari gutoranywa abakobwa batanu bagombaga kujya  mu cyiciro cya nyuma maze imashini imwe muzabaraga  ntiyabara amanota y’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka ari nabyo byatumye uyu mukobwa wo mu Bwongereza aza mu bakobwa batanu bari kuvamo nyampinga nyamara atari byo.

Nk’uko Mailonline yabitangaje ngo Saffron  yavuze ko muri iri rushanwa habayeho uburiganya kuko nta kuntu bari kwibeshya ahubwo avuga ko hari abo bari bageneye kwegukana imyanya y’imbere.

Yavuze ko kandi ababazwa n’akayabo kagera ku mapawundi 7000 yatakaje ndetse akareka akazi ke mu gihe cy’ibyumweru ariko byose bikaza kumutera igihombo gusa.

Uyu mukobwa yavuze ko atari ababajwe no gusiga byose bye ahubwo yari afite amashyushyu n’ishema ryo guhagararira igihugu cye, gusa agatungurwa n’ibyamubayeho ndetse byanahise bituma afata umwanzuro wo kutazasubira mu marushanwa y’ubwiza ukundi.

Giorgiana Rosas wari uhagarariye Venezuela nawe yahuye n’ikibazo nk’iki gusa we bakimara kumukura muri batanu bari guhatanira ikamba yaraturitse ararira.

Ubuyobozi buhagarariye irushanwa rya Miss Tourism World bwasohoye itangazo kuwa 28 Mutarama nyuma y’umunsi umwe irushanwa rirangiye, buvuga ko bwihanganishije abagezweho n’ingaruka z’ikibazo cya tekiniki cyabaye busaba n’imbabazi gusa ntago bwigeze butangaza niba buzatanga indishyi z’akababaro.

Saffron Hart w’imyaka 27, wakamejeje avuga ko yarenganijwe yatorewe kuba Nyampinga w’Ubwongereza umwaka ushize wa 2017, ni umunyamideli w’umwuga, akora ibijyanye n’imisatsi ndetse anafite salon. Ni inzobere mu bijyanye no gutegura amafunguro akaba afite na bizinesi ikora ibijyanye no gutegura indyo yuzuye.

     Safron Hart wijujutiye uburyo yarenganijwe ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss World Tourism 2018

Dore abaje imbere  mu irushanwa ry Miss Tourism World 2018:

Miss Tourism World - Colombia
1st Runner Up - Peru
2nd Runner Up - Serbia
3rd Runner Up - Malaysia
4th Runner Up - Mongolia

Miss Tourism Asia - Philippines
Miss Tourism Africa - Ghana
Miss Tourism Americas - Colombia
Miss Tourism Europe - Montenegro
Miss Tourism Oceania - New Zealand

Miss Tourism Business Woman - India
Best National Costume - Indonesia
Best Evening Gown - Kyrgyzstan 
Personality - Armenia
Photogenic - Peru
Social Media - Dominican Republic
Miss Bikini World - Novosibirsk
Model Of The World - Slovakia

Andrea Katherine Gutierrez wabaye Miss World Tourism 2018

10/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...