Liliane Mbabazi yahishuye urwibutso yasigiwe na Mowzey Radio | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Liliane Mbabazi yahishuye urwibutso yasigiwe na Mowzey Radio

Liliane Mbabazi yahishuye urwibutso yasigiwe na Mowzey Radio

Liliane Mbabazi wabyaranye n’umuhanzi Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana, yagaragaje ko yasize icyuho kidateze kuzazibwa n’uwo ari we wese kandi ko abana babyaranye urwo rwibutso yamusigiye.

Moses Ssekibooga wari uzwi nka Radio waririmbaga mu itsinda rya Goodlyfe yashyinguwe kuwa 03 Gashyantare 2018 nyuma y’icyumweru ari mu bitaro avurwa ibikomere yagize mu bwonko nyuma yo gukubitirwa mu kabari ka De Bar kari mu Mujyi wa Entebbe.

Radio yasize abagore 2 babyaranye ariko batasezeranye ari bo umunyarwandakazi Liliane Mbabazi bafitanye abana babiri (Izuba na Asante) n’umuzungukazi babyaranye umwana umwe.

Liliane Mbabazi wamenyanye na Radio bakiga muri kaminuza ya Makerere, bakanakomezanya mu muziki, yagaragaje ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rwa Radio n’ubwo urukundo rwagiye rurangwa n’amahari.

Yagize ati “ nari nkiri gushaka imbaraga n’amagambo yo kukuvugaho papa Asante. Nari ndi mu nzozi mbi byari byarananiye gukanguka. Kuba nziko ntashobora kuvugana nawe cyangwa ngo nkubone birankomereye. Nishimiye ko nasangiye nawe ibihe byinshi, ndashimira abana bajye nawe. Usize icyuho kitazazibwa n’undi muntu. Nzagukunda iteka kandi Imana ikomeze kumoa imbaaraga zo kurera abana bacu bakomeza umurage wawe.”

Liliane Mbabazi yakomeje avuga ko avuga ko abana babiri yabyaranye n’uyu muhanzi wari ufite ijwi rijwi ridasanzwe, ari urwibutso amusigiye, kandi ko azajya amwibuka mu gihe abarebye.

Yagize ati “Papa Asante turagukumbuye cyane, kandi buri ihe ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye. Amagambo ntashobora gusobanuro ibyiyumviro byanjye muri ibi bihe.”

Liliane Mbabazi yaabye hafi radio mu bihe bya nyuma dore ko yamurwaje kuva yajya mu bitaro kugera ashizemo umwuka.

Mu misa yo gusabira Radio, umubyeyi we yashimiye Liliane Mbabazi na mukeba we uburyo babanye neza bataryana nk’uko bigenda ku bandi bagore basangiye umugabo.

Liliane Mbabazi akikiye abana yabyaranye na Radio 

Liliane Mbabazi n'umuhungu yabyaranye na Radio

10/Feb/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Joby
Check here to read more
Angel
lili humura umugabo wawe yagiye mu ijuru kwajambo nawe shira intimba nagahinda wirerere abana bawe kuko niyo kado yagusigiye! kdi turakwifuriza kubana nabantu amahoro nkuko yabigenzaga!
Sponsored Content