Umuhanzi Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda yabonye igihembo gikomeye mu Bufaransa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda yabonye igihembo gikomeye mu Bufaransa

Umuhanzi Gaël Faye  ufite inkomoko mu Rwanda yabonye igihembo gikomeye mu Bufaransa

Gaël Faye , umuhanzi uba mu Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda yabonye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi watunguranye mu mwaka wa 2018 mu bihembo byitwa Victoires de la musique.

Muri iki cyiciro yari ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye barimo uwitwa Eddy de Pretto ndetse na Fishbach.

Uretse kwegukana igihembo kandi uyu muhanzi yari yanaririmbye muri ibi birori ngarukamwaka byabaga ku nshuro yabyo ya 33 bihuza abahanzi bo mu byiciro  bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabaye kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ibi bihembo  byitwa Victoires de la musique bitangwa buri mwaka, byatangiye gutangwa mu 1985. Haba hagamijwe gutera imbaraga abakora umuziki ndetse binaterwa inkunga na Minisiteri y’umuco mu Bufaransa.

Ibi bihembo bigeranywa n’ibindi bikomeye I Burayi no muri Amerika ndetse n’ibyo biruta ibindi mu bitangirwa mu Bufaransa. Bigeranywa na BET cyangwa ibya Grammy bitangirwa muri Amerika.

Iki gihembo Gaël Faye  yegukanye umwaka ushize cyari cyatwawe n’itsinda ry’abakobwa batatu ryitwa  L.E.J [Lucie, Élisa na Juliette] naryo rikomoka mu Bufaransa.

Gaël Faye  w’imyaka 36 avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ndetse n’Uwumufaransa, yavukiye mu Rwanda akurira mu gihugu cy’Uburundi ndetse ku myaka 13 gusa nibwo yerekeje mu Bufaransa.

Yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe cyane ku mugabane w’I Burayi zirimo iyitwa Je pars, Ma femme, Petit Pays, Pili Pili n’izindi.

Uretse kuririmba n'umwanditsi w’ibitabo ndetse agatabo gato yanditse yise ‘Petit Pays’ kamuhesheje ibihembo bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

    Uyu muhanzi yigeze kuza kuba mu Rwanda

Indirimbo ya Faye yise Petit Pays

Gael Faye yaririmbye hatangwa ibihembo  bya Victoires de la musique

10/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content