CAF CL: Rayon Sports iguye miswi na Lydia Ludic imibare iba myinshi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF CL: Rayon Sports iguye miswi na Lydia Ludic imibare iba myinshi (Amafoto)

CAF CL: Rayon Sports iguye miswi na Lydia Ludic imibare iba myinshi (Amafoto)

Umukino ubanza mu mikino nyafurika ya CAF Champions League wahuzaga Rayon Sports na Lydia Ludic yo mu Burundi waberaga kuri Stade Amahoro urangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, imibare iba myinshi ku ruhande rwa Rayon Sports kuko isabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzabera i Burundi kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro.

Amakipe yombi yatangiye umukino ubona arimo gukina neza nta n'imwe wagaya, buri kipe yanyuzagamo igasatira ariko ntigire amahirwe yo kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.

Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Diarra ntago mu gice cya mbere bwigeze buha akazi gakomeye ikipe ya Lydia Ludic dore ko nta n'amahirwe afatika babonye, abasore nka Djabel bagerageje gushotera kure ariko biranga.

N'ubwo umusore Ndizeye Sefu yagerageje guha akazi abakina inyuma ba Rayon Sports ikipe ye ntiyagize amahirwe yo kubona igitego biza gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports isatira ubona ko inyotewe n'igitego. Ku munota wa 50 Karekezi Olivier yakoze impinduka akuramo Diarra wasaga n'uwibuze muri uyu mukino maze hinjiramo Muhire Kevin. Ni nako ku munota wa 57 Yannick yahaye umwanya Shassir.

Ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports ubwo ku munota wa 73 Ndizeye Sefu yazamukanaga umupira agasiga ba myugariro ba Rayon Sports maze ahindura umupira imbere y'izamu  Jamali Bazunza ahita arangiriza mu izamu. Lydia Ludic iba igize  1 ku busaRayon Sports.

Ku munota wa 81 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala nyuma y'umupira Irambona Eric yarateye ugakubita igiti cy'izamu Tchabalala agahita uwutsinda. Umukino waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye amakipe yombi yanganyije 1_1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati y'itariki 16 na 18 Gashyantare 2018 i Burundi, ikipe ya Rayon Sports ikaba isabwa kuwutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyangwa se ikanga ariko hejuru y’igitego kimwe.

11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports

Ababanjemo ku ruhande rwa Lydia Ludic

Tchabalala yahaye akazi ba myugariro ba Lydia Ludic

Diarra agerageza kwinjirana ba myugariro ba Lydia Ludic

Umuzamu wa Lydia Ludic agerageza gukuramo umupira

Yannick Mukunzi agerageza gucenga

Mutsinzi Ange yitwaye neza muri uyu mukino

Manishimwe Djabel ati 'ntuwuntwara'

Tchabalala yabuze ibitego byabazwe

Manzi Thierry agerageza gutsindisha umutwe

Abakunzi ba Rayon Sport bari baringaniye

March Generation bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye cyane

Kwizera Pierrot

 

Canisius Kagabo

 

10/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Job
Click here to read more
Job
Click here to read more
Sponsored Content
Loading...