Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batunguranye ku mukino wa Rayon Sports na Lydia Ludic (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batunguranye ku mukino wa Rayon Sports na Lydia Ludic (Amafoto)

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 batunguranye ku mukino wa Rayon Sports na Lydia Ludic (Amafoto)

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga bitabiriye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda na Lydia Ludic yo mu Burundi.

Kuri  uyu wa 10 Gashyantare 2018  kuri sitade Amahoro i Remera habereye umukino wa CAF Champions League aho ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yari yakiriye Ludia Ludic yo Burundi.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1 kuri 1,  byose byabonetse mu gice cya kabiri.

Umukino umaze iminota mike abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batunguranye ubwo nabo bazaga kwihera ijisho uyu mukino wari wahuruje abakunzi ba ruhago batari bake.

Aba bakobwa bari bambaye imipira y’imyeru, amapantalo y’amakoboyi (Jeans) n’inkweto z’umukara zose zisa nk’izo bakoranye imyitozo ngoraramubiri, binjiye barangajwe imbere na Mushambokazi Jordan bicara mu myanya y’imbere bari bateguriwe.

Ku maso ya bamwe byagaragaraga ko bafite bahugiye ku kureba ibibera mu kibuga, ariko hari n’abasaga nk’abatemenyereye iby’umupira w’amaguru bibereye ahandi.

Umukino ukirangira, aba bakobwa bose baherekejwe n’abategura Miss Rwanda, basubiye mu modoka berekeza i Nyamata aho bari gukorera umwiherero barangajwe imbere na moto ya polisi y’u Rwanda igenda ibacungiye umutekano mu muhanda.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangiye umwiherero kuri uyu wa gatanu, bakaba bazawurangiza kuwa 24 Gashyantare 2018, aho ari nabwo hazamenyekana nyampinga w’u Rwanda wa 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Bose baje kureba umupira bicara imbere y'abanyacyubahiro batandukanye

Uhereye i bumoso Munyana Shanitah, Irebe Natacha na Umutoniwase Paula

Izamu rya Rayons Sports ryari risatiriwe...bari bafite amatsiko 

10/Feb/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
CityMemphis
my god!!! they are hot.....
Annonimous 10 months ago
Hhhhh.. Uri uwanyoko.
Joby
check out The no1 winner here
Joby
check out www.naijaintoto.com.ng
Kelv
Wow... Beautiful check out The Winner Here
Sponsored Content
Loading...