Masabo Nyangezi yashimye abahanzi barimo King James...Samputu anenga ab'ubu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Masabo Nyangezi yashimye abahanzi barimo King James...Samputu anenga ab'ubu

Masabo Nyangezi yashimye abahanzi barimo King James...Samputu anenga ab'ubu

Umuhanzi wakunzwe mu bihe byashize Masabo Nyagenzi Juvenal aratangaza ko yashimye uburyo Makanyaga yafatanyije n'abahanzi b'ubu gusubiramo indirimbo ze, anashima umuhanzi King James ugeregeza gukora indirimbo z'ubu ariko akavangamo n'izifite umudiho gakondo.

Aba bahanzi bombi ni abanyabigwi, bamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ishize[guhera mu 1970]  ndetse indirimbo zabo cyane zinyura abageze mu myaka y’izabukuru n’abakibyiruka.

Ni abahanzi bafite ibihangano birimo ubutumwa butandukanye bwaba uburata ubwiza bw’u Rwanda, ubuzima hagati y’abantu, urukundo ndetse n’izindi zitandukanye.

Bombi bafite umwihariko wo kumenya gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye.

Mu kiganiro baheruka guha BBC, bavuze ku muziki w’u Rwanda muri iki gihe bawugereranya n’uwo hambere bavuga byinshi ku bahanzi b’ubu birimo ibyo babashima n’ibyo babanenga.

Umunyamakuru yababajije uko babona umuziki w’ubu cyane ko hari abantu bamwe bavuga ko nta reme ufite ndetse abahanzi bamwe bakaba bakora umuziki utabarimo ahubwo ari ibintu bagenda bahuzahuza bifashishije mudasobwa.

Masabo yagize ati ”Niko mbibona  yego ariko hari ibyo mbona byiza kuko burya amateka agomba guhinduka, hari indirimbo z’abubu njya numva nkumva ni nziza cyane na kiriya kintu bakora cyo kwivuga mu ndirimbo[aha yavugaga Hip Hop] biriya ntabwo twe twabigezeho mu gihe cyacu kuko ubu ni igihe cy’ikoranabuhanga cyane  kandi ubona ko ntaho bitaniye n’ibindi byo mu yandi mahanga njye rero mbonano ibyiza byinshi.”

Yashimye cyane Makanyaga Abdoul wagiye asubiranamo indirimbo ze n’abakibyiruka, avuga ko nawe igihe yabonye abafite ubuhanga bashobora kuzasubiranamo zimwe mu ndirimbo ze.

Yagize ati ”Ndashima cyane Makanyaga wagiye akorana indirimbo na ruriya rubyiruko, biriya bintu narabikunze natwe nitubona abasore bafite ubuhanga dushobora kuzagenda tubikora gahoro gahoro nk’uko tubikora mu bitaramo tugafatanya indirimbo zacu n’abakibyiruka .”

Masabo yavuze ko indirimbo zirimo ‘Ganyobwe’, na ‘Ibare’ ari indirimbo z’ubu abandi bahanzi bafatiraho urugero. Uyu muhanzi kandi yavuze ko abahanzi bakwiye kujya bakora ibya kizungu ariko nibura bakavangamo akantu k’umwihariko kumvikanisha ko ari Abanyarwanda.

N’ubwo Masabo yashimye uko abakora umuziki ku gihe cy’ubu bawukora, yanabanenze ko nta butumwa bufite ireme bukibaho avuga ko iby’ubu baririmba usanga batabyikorera ahubwo bifashisha ikoranabuhanga bacuranga.

Yagize ati” Mu muziki w’ubu harimo ingufu nkeya zijyanye n’ibyo bijyanye n’ubutumwa nk’ubwo twashyiragamo no gukora muzika ikava mu ntoki zawe nyine ugakanda gitari ikakurya kugeza igihe intoki zisigara ari ikinya, noneho ab’ubu bakora n’amashusho y’indirimbo atuma bamwe babivovototera gusa nyine rimwe na rimwe banyuzamo bakagaruka ku muco gakondo.”

 

Samputu we yanenze abakora umuziki w’ubu kuba bigana imico y’ahandi avuga ko bitagakwiye ahubwo bakagombye gukora injyana gakondo yo mu Rwanda kuko ariyo iranga Umunyarwanda nyine.

Yagize ati ”Ubungubu ikibazo kirimo, ni uko bafata imico y’ahandi. Hakenewe umwimerere umuntu yaririmba ukumva ko ariwe, abana b’ubu umuntu aragenda agafata RnB yo muri Amerika agafata amagambo y’ikinyarwanda agashyiramo noneho ugategereza igihe umuntu azaririmba injyana ye ugaheba. Urabona nk’ubu njye njya mu maserukiramuco atandukanye iyo ngiyeyo ntabwo nshobora kuririmba injyana y’abandi, barakugarura.”

Jean Paul Samputu yavuze ko yigeze kwiha ibyo kwigana ubwo yaririmbaga muri Canada ariko baramubuza, ahita fata umwanzuro wo kujya aririmba indirimbo zijyanye n'umuco we.

Aba bahanzi bombi baba hanze y’u Rwanda, Masabo avuga ko umuziki ubu atawusaruramo amafaranga afatika ahubwo awukora nko kwishimisha. Samputu avuga ko we awukora by’umwuga kandi ari wo umutunze dore ko yanabonye ibihembo bitandukanye birimo na Kora Awards.

    Umuhanzi Masabo Nyangezi  yashimye abahanzi bamwe abandi abanenga kudatanga ubutumwa

     Samputu yavuze ko abahanzi benshi b'ubu bigana Abanyamerika

Imwe mu ndirimbo za Masabo yise Mutima ukeye

Imwe mu ndirimbo za Jean Paul Samputu yise Nyaruguru

10/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content