AY yasabye anakwa umukunzi we mu misango ya kinyarwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AY yasabye anakwa umukunzi we mu misango ya kinyarwanda (Amafoto)

AY yasabye anakwa umukunzi we mu misango ya kinyarwanda (Amafoto)

Umuraperi ukomoye ukomoka muri Tanzaniya Yessayah Allen Ambwene uzwi nka AY, yasabye anakwa umukunzi we w’umunyarwandakazi kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018.

AY na Reheme Umunyana  (Remy) bari bamaze igihe kinini bakundana ariko biyemeje kubishyira ku mugaragaro mu mwaka wa 2016 ubwo Remy yagiraga isabukuru y’amavuko.

Kuva ubwo AY kunze kujya amafoto ye n’umukunzi we ku rubuga rwa Instagram akayakurikiza amagambo asize umunyu, amuhamiriza urwo yamukunze rwatumye yambuka Akagera akaza mu rwa Gasabo kuhashaka umukunzi.

Mu kwezi kwa Kanama 2017 nibwo AY yambitse impeta Remy aha gasopo abandi basore bose batekerezaga ko bashobora kujya kurambagiza uyu mwari wize ibijyanye n’ubwubatsi mu Bushinwa.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018 nibwo AY aherekejwe no aherekejwe n’abo mu muryango we, basabye banakwa Umunyana Rehema mu misango ya kinyarwanda yabereye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

Umuryango wa Ambwene Yessah ubyara AY, wari uhagarariwe n’umunyarwanda Bizimana Ananias.

Biteganyijwe ko AY azegukana Remy kuwa 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera i Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Tags

10/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
Roy
Click here to read more
Gentil 6 months ago
ni byiza
Sponsored Content