Abakinnyi ba APR FC bari buseruke mu myambaro mishya yanditseho amazina yabo bakina na Anse Reunion 'Amafoto' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba APR FC bari buseruke mu myambaro mishya yanditseho amazina yabo bakina na Anse Reunion 'Amafoto'

Abakinnyi ba APR FC bari buseruke mu myambaro mishya yanditseho amazina yabo bakina na Anse Reunion 'Amafoto'

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino nyafurika ubanza na Anse Reunion yo muri Seychelles bambaye umwenda mushya  wakozwe n’uruganda rwa Errea rumenyereweho kwambika iyi kipe, n'imyenda yanditseho amazina ndetse na nimero aba bakinnyi bazajya bakinisha.

Iyi myenda bakaba bari buyambare bwa mbere uyu munsi ku Cyumweru ku isaha ya saa 15:30’ bacakirana na Anse Reunion mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uri bubere kuri stade Amahoro i Remera.

Umwambaro mushya abakinnyi ba APR FC bazajya bambara , uyu n'uwa Sekamana Maxime

Iyo urebye kuri uyu mwambaro iyi kipe izajya ikinisha mu mikino y’amarushanwa(atari imyitozo) nimero n'izina ry’ikipe b’iri hejuru hagakurikiraho nimero naho amazina y’umukinnyi akaza munsi ya nimero.

Nimero z'ri hagati y'izina ry'umukinnyi n'iry'ikipe

Iyi myambaro ije mu gihe ikipe ya APR FC yari imaze iminsi yaramuritse umwambaro w’imyitozo abasore bayo bamaze iminsi bakoresha  nayo yanditseho amazina yabo.

Uyu niwo mwambaro w'imyitozo wa APR FC

Dore 11 ba APR FC bari bubanze mu kibuga kuri uyu mukino

Umuzamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Omborenga Fitina na Manishimwe Emmanuel

Abakina hagati: Mugiraneza J. Baptiste Migi©, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime na Bigirimana Issa

Ba rutahizamu: Byiringiro Rague na Hakizimana Muhadjiri

11/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Latest
Wow! Click here to download Rwanda all-star mixtape
jonas niyigena
APR iratsinda 2_1
Sponsored Content