Miss Aurore yavuze ku mukobwa ushaka kuba Miss Rwanda 2018 wateze moto ubwo bajyaga mu mwiherero | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Aurore yavuze ku mukobwa ushaka kuba Miss Rwanda 2018 wateze moto ubwo bajyaga mu mwiherero

Miss Aurore yavuze ku mukobwa ushaka kuba Miss Rwanda 2018 wateze moto ubwo bajyaga mu mwiherero

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Aurore yavuze ku mukobwa witwa Anastasie Umutoniwase uri mu bakobwa 20 bari gihatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda2018, uherutse gutungurana akagera aho bari guhagurukira ku nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ari kuri moto mu gihe bagenze be bari baje mu mamodoka ahenze.

Ku wa 09  Gashyantare 2018, ubwo abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero I Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, babanje guhurira kuri ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] aho bahagurukiye berekeza kuri iyo hotel.

Mu gihe abandi bakobwa  bagera kuri 19 bahatanye n’uwitwa Umutoniwase Anastasie bagiye bagera kuri RALC bari mu mamodoka ahenze abandi bakaza bateze Taxi voiture, uyu mukobwa we siko byagenze  kuko yaje kuri moto, maze agatangarirwa na benshi ndetse na n’uyu munsi niwe nkuru iri mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bari kumugarukaho bamwe bavuga ko ari ubukene abandi bakavuga ko ari ukwicisha bugufi.

Umutoniwase Anastasie, akomoka mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bakobwa 10 babonye itike bahagarariye Intara y’Amajyepfo, akaba afite nomero  31.

Miss Aurore Kayibanda  wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2012 yavuze kuri uyu mukobwa ukomeje gutigisa murandasi ndetse abantu benshi bakaba bakomeje kumugarukaho.

Mu magambo yanditse yamwifurije ishya n’ihirwe maze amusabira ko inzozi ze zose zaba impamo, yagize ati” Imana ikomeze guhaza ibyifuzo biri mu mutima wawe.”

Abantu benshi barimo abantu bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda bagaragaje ko nabo bashyigikiye uyu mukobwa barimo na Ernesto Ugeziwe wigeze gukorera RBA ubu akaba akorera ijwi ry’Amerika.

    Anastasie yaratangariwe cyane kubera ukuntu yateze moto

   Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 yasabiye  Anastasie ko inzozi ze zaba impamo

11/Feb/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(25)
prophet R.mario
guyz let's give her our votes its the only way of support!!!
Fiston
nanjye niwe nifurizamahirwe nokumutora kbs
Lewis
mbega byizarnuyu mwali ndamukunze prnrnhumura mamarnna nyina wundi yabyara umuhungurnrnbyose uzabigeraho sharnrnabaguha urwamenyo nabo sibornrnnikibazo cyimyumvire
Nhimiye
Uriya ahubwo ni umunyamigisha ntibamusuzugure cyangwango bakomeze kumuca intejye icyambere nuko azajyera kuntegoye murakoze
ghjjja@mail.com
Twese turagushigikiye kbs
Mizero Marcellin
Imana imufashe kbs turamushyigikiye cyane
willy
Wooooow azabikora kbsa! Turamushigikiye, kuza mumodoka ntagitangaza kirimo nawe suko yayibuze. Ubundi c tuvuge ko mutarabona umuntu uparika benz agatega bus!? #muge mukura mumutwe mwabantu mwe! Cyane cyane mwe mwandika mwabigize ibikabyo.rnrnVote her on... Write miss 31 send to 7333
Titi
Nanjye ndamushyigikiye..... kuba ataragize amahirwe yo kuza murizo modoka niko ntayo yarafite ubu aho bari rero ntamodika nta moto barareshya bareba nabi bajya imbere ... #gogreatanastasie
Soso Belle
NBA kidasanzwe yakoze kdi kwicisha bugufi ni umuco mwiza wagakwiye kuranga buri wese, Umutoniwase Anastasie turamushyigikiye cynee kdi Imana irahari izamufasha, I wish her all the best
ivan
Icyigenzi kandi cyari gikenewe nuko yagombaga kugera aho bagombaga guhagurukira kugihe akitabira gahunda yararimo, yaza n'amaguru yaza nigare ikigenzi ni presence ntaho moto ni bumwe mu buryo bwa transport dukoresha muri kigali bwihuse kandi buhendutse. Ibindi ni impression itagize nicyo yari kumwungura.
More Comments
Sponsored Content