CAF CC: Djihad atsinze Hat-trick afasha APR FC kunyagira Anse Reunion [AMAFOTO] | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF CC: Djihad atsinze Hat-trick afasha APR FC kunyagira Anse Reunion [AMAFOTO]

CAF CC:  Djihad atsinze Hat-trick afasha APR FC kunyagira Anse Reunion [AMAFOTO]

Umukino ubanza mu mikino nyafurika ya Total CAF confederation Cup wabereye kuri Stade Amahoro I Remera wahuzaga APR FC yo mu Rwanda na Anse Reunion yo muri Seychelles urangiye ikipe ya APR FC iyinyagiye ibitego 4-0.

Ibitego 3 bya Bizimana Djihad watsinze hat-trick , na Bigirimana Issa nibyo bitumye akazi APR FC izakorera muri Seychelles koroha ku buryo ishobora kuzagera mu kindi cyiciro bitayigoye.

Nk'ikipe iri mu rugo APR FC yatangiye ishaka igitego ariko abasore barimo Issa na Muhadjiri mu minota ya mbere ntibyabahira, ibi ariko byaje gukosorwa na Bizimana Djihad ku munota wa 11 ku mupira yari ahawe na Migi aterera ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina maze umupira uruhukira mu rushundura.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego ariko biranga dore ko umusore nka Rague wari uyoboye ubusatirizi bwayo wabonaga atarinjira mu mukino, Maxime na Muhadjiri bagerageje ariko biranga maze igice cya mbere kirangira ari 1 cya APR FC ku busa bwa Anse Reunion.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa akuramo Sekamana Maxime hinjiramo Nshuti Innocent. Ni nako kandi Muhadjiri yaje guha umwanya Itangishaka Blaise.

Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ariko kubona igitego bikagorana. Bizimana Djihad yaje kongera kunyeganyeza inshundura n'umutwe ku munota wa 70 nyuma y'umupira yari ahinduriwe na Byiringiro Rague, biba bibaye 2 bya APR FC ku busa bwa Anse Reunion.

Ku munota wa 76 Twizerimana Martin Fabrice yasimbuye Byiringiro Rague.

 Ku munota wa 80 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Issa Bigirimana nyuma y'umupira yari ahawe na Nshuti Innocent.

Umukino waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye maze APR FC iba yegukanye amanota atatu 3 nyuma y'ibitego 3-0 yari maze gutsinda. Ibi byaje bikurikirwa n'ikindi gitego cya 4 cyatsinzwe na Bizimana Djihad nyuma y'umupira Nshuti Innocent yari ateye mu izamu ariko ukavamo Djihad agahita awusubizamo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati y'itariki 20 na 21 Gashyantare 2018 mu gihugu cya Seychelles,ikipe izakomeza ikazahura na Djoliba yo muri Mali.

11 Ba APR FC babanjemo

11 ba Anse Reunion

Abatoza basuhuzanya mbere y'umukino

Helton Monale myugariro wa Anse Reunion agerageza kuzibira Issa Bigirimana

Rabdriamihaja Eddy kapiteni wa Anse Reunion aha yageragezaga uburyo bwose Muhadjiri atamwaka umupira kugeza amukoreyeho ikosa

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptste Migi watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere

Byiringiro Rague ashaka uburyo yambura umupira kapiteni wa Anse Reunion

Bizimana Djihad yitegura gutera ishoti ryavuyemo igitego cya mbere

Omborenga umwe mu basore bigaragaje muri uyu mukino

Muhadjiri yari afite amafiyeri menshiii

Rugwiro Herve yitwaye neza mu bwugarizi

Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwede aha yari mu kazi

Djihad ni ubwo buryo yishimiye igitego cya kabiri

Perezida w'Isonga Muramira Gregoire ari mu barebye uyu mukino

Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe na De Gaulle bakurikiranye uyu mukino

Blaise itangishaka yinjiye mu kibuga asimbura Muhadjiri

Nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu cya APR FC

Yishimana na Nshuti Innocent wari umaze kumuha pass y'amazi

11/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content