Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda wa 2018 barangariwe ku mukino APR FC yatsinzemo Anse Reunion (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda wa 2018 barangariwe ku mukino APR FC yatsinzemo Anse Reunion (Amafoto)

Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda wa 2018 barangariwe ku mukino APR FC yatsinzemo Anse Reunion (Amafoto)

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bitabiriye umukino wahuje ikipe ya APR FC  yo mu Rwanda na Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles.

Kuri  uyu wa 11 Gashyantare 2018  kuri sitade Amahoro i Remera habereye umukino wa CAF Confederations Cup  aho ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yari yakiriye Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles.

Uyu mukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego bine  ku busa bwa Anse Reunion. Muri ibi bitego harimo bitatu byatsinzwe na Bizimana Djihad ndetse n’ikindi kimwe cyatsinzwe na Bigirimana Issa.

Umukino umaze iminota mike utangiye  abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batunguranye ubwo nabo bazaga kwihera ijisho uyu mukino wari wahuruje abakunzi ba ruhago batari bake. Si uyu mukino gusa bajeho kuko n’uwabaye ku munsi w’ejo aho Rayon Sports yanganyaga n’ikipe yo mu Burundi Lydia Ludic nabwo bari baje kwihera ijisho uyu mukino.

Aba bakobwa bari bambaye imipira y’imikara , amapantalo y’amakoboyi (Jeans) n’inkweto z’umukara zishinguye .

Ku maso ya bamwe byagaragaraga ko  bahugiye ku kureba ibibera mu kibuga, ariko hari n’abasaga nk’abatamenyereye iby’umupira w’amaguru bibereye ahandi.

Umukino ukirangira, aba bakobwa bose baherekejwe n’abategura Miss Rwanda, basubiye mu modoka berekeza i Nyamata aho bari gukorera umwiherero barangajwe imbere na moto ya polisi y’u Rwanda igenda ibacungiye umutekano mu muhanda.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 batangiye umwiherero ku wa 09 Gashyantare 2018, bazawurangiza ku wa 24 Gashyantare , ari nabwo hazamenyekana nyampinga w’u Rwanda wa 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Ibirori nyir’izina byo gutora nyampinga w’u Rwanda 2018 bizabera muri Convention Centre aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya isanzwe, 10000 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’ibihumbi 500.

 Aba bakobwa bari baje kwihera ijisho umukino, wabonaga bamwe batwawe

   Uko APR FC yatsindaga baragazaga akanyamuneza 

11/Feb/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
green
wagira ngo murishyurwa ngo mwerekane amasura amwe gusa kuko nabantu bamwe mbona
Kayi 10 months ago
What do u meann?
Kayi 10 months ago
What do u meann?
Sponsored Content
Loading...