Karekezi yakurugutuye umutoza wa LLB wavugaga ko shampiyona yo mu Rwanda irutwa n'iy'u Burundi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Karekezi yakurugutuye umutoza wa LLB wavugaga ko shampiyona yo mu Rwanda irutwa n'iy'u Burundi

Karekezi yakurugutuye umutoza wa LLB wavugaga ko shampiyona yo mu Rwanda irutwa n'iy'u Burundi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier avuga ko shampiyona y’u Rwanda ikomeye kurusha iyo mu Burundi kuko n’abakinnyi bakomeye babo baza gushaka akazi mu Rwanda ngo abajya mu Burundi b’abanyarwanda ni abo amakipe yo mu Rwanda aba yanze.

Ibi karekezi yabitangaje nyuma y’umukino wa CAF Confedration Cup ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Lydia Ludic igitego 1-1.

Mbere y’uko ikipe ya Lydia Ludic ihaguruka iwabo mu Burundi iza mu Rwanda, umutoza wayo Bankuwiha Emmanuel yatangaje ko adatewe ubwoba na Rayon Sports kuko shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’iyo mu Burundi. Nyuma y’uyu mukino Bankuwiha Emmanuel yongeye kuvuga ko ibyo yavuze yabitewe n’umukino wa APR FC na Rayon Sports yarebye akabona nta mbaraga zirimo.

Karekezi Olivier abajijwe n’itangazamakuru ku byatangajwe na mugenzi we yabyamaganiye kure aho yahise avuga ko n’abakinnyi b’abarundi bakomeye bakina muri shampiyona yo mu Rwanda

Yagize ati”Umupira wo mu Rwanda uri hejuru cyane kuruta uwo mu Burundi kuko Abakinnyi bo mu Burundi bakomeye baza gushaka akazi hano, shampiyona itarimo amafaranga ntago iba ikomeye nibaza ko wenda we yabibonye nabi ku mukino twakinnye na APR FC ariko nibaza ko bizagaragara ku mukino wo kwishyura.”

Abajijwe kuba hari abakinnyi b’abanyarwanda bashobora kujya gukina i Burundi mu magambo make yabasubije ati ”Abo ni abakinnyi amakipe ya hano ashobora kwanga bakajya gushaka amakipe ahandi.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 20 Gashyantare 2018 I Burundi aho ikipe izakomeza izahura na Mamelodi Sundown yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro gikurikiyeho.

12/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...