Umutoza Didier Bizimana yavuze ku mafiyeri Muhadjiri yikora iyo ari mu kibuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umutoza Didier Bizimana yavuze ku mafiyeri Muhadjiri yikora iyo ari mu kibuga

Umutoza Didier Bizimana yavuze ku mafiyeri Muhadjiri yikora iyo ari mu kibuga

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi banyarwanda bakunda gukina bakishimirwa n’abafana bitewe n'imikinire ye iba yuzuyemo amafiyeri, umutoza we muri APR FC Didier Bizimana akavuga ko atari ibyo baba bamutumye gukora ko ahubwo ari ibintu yifitemo kandi ko ikipe nka APR FC itagomba kubura umukinnyi nk’uriya.

Mu minota isanzwe ikipe ye itarabona intsinzi ntuzamubona akora amafiyeri, ariko iyi ikipe ye yatsinze atangira gushimisha abafana acenga, azanamo amafiyeri menshi akishimirwa n’abafana cyane.

Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yanyagiyemo Anse Reunion 4-0 mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, umutoza Didier Bizimana yatangaje ko ikipe nka APR FC iba ikeneye umukinnyi nka Muhadjiri uko byagenda kose.

Yagzie ati ”Ntago ari twe tuba twamutumye kubikora,  Muhadjiri niko ateye ni bintu bimurimo, n’umukinnyi uba ushaka guha ibyishimo abafana kandi ndakeka atari bibi kuko ikipe nka APR FC uko bagenda kose iba ikeneye umukinnyi nka Muhadjiri.”

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bake u rufite bashobora gukoresha umupira icyo bifuza cyose igihe bawufashe mu kibuga, ibi rero kuba afite iyi mpano ni byo bimufasha gukora amafiyeri menshi agashimisha abafana b’ikipe ye cyane cyane igihe ikipe ye yabonye intsinzi.

Udukoryo ku mupira ni ntahigwa awutanareba aho awutanze

Gucenga si ibyo yigishwa   bimurimo 

12/Feb/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
nsengimana
Nibyiza ko akara ayo mafiyeli twe nkabafana ba APR tura byishimira kd cyane
niyonkuru Jules
APR fc ndayikunda cyane ariko yari yarambabaje cyane ariko nanone irimo kunshimisha cyane
ntihanabayo evariste 5 months ago
twishimiye insinzi yikipe yacu nikomeze iganze itere imbere nijya muri seichelle ntizirare izakomeze itange ikosora
Sponsored Content