Icyo Miss Rusizi avuga ku mugabo bagiye kubana watumye benshi bacika ururondogoro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Miss Rusizi avuga ku mugabo bagiye kubana watumye benshi bacika ururondogoro

Icyo Miss Rusizi avuga ku mugabo bagiye kubana watumye benshi bacika ururondogoro

Nyampinga w'Akarere ka Rusizi 2016 Umutesi Teta Afsa avuga ko kuba agiye kurongorwa n'umugabo umurusha imyaka myishi  ntacyo bivuze kuko icya mbere ari urukundo.

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga w’akarere ka Rusizi mu 2016 agiye kurongorwa n’umucuruzi w’i Kamembe witwa Mudaheranwa Aman Casmir ufite imyaka 45.

Nyampinga Umutesi Teta Afsa  amaranye imyaka ibiri  ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi,  kuko mu mwaka wa 2017 hatigeze haba igikorwa cyo gushaka  umusimbura we.

Uyu  mukobwa w’imyaka 21 ari kwitegura gukora ubukwe  na Casimir , Bazasezerana imbere y’amategeko ku wa 23 Werurwe 2018 mu murenge wa Kamembe, buke basezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam. Umunsi bazagira mu Murenge ni nawo Umutesi azakobwa.

Uyu mugabo ugiye kurushinga n’uyu mukobwa yatandukanye n’umugore we mu myaka 7 ishize.

Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru benshi bavuze ko uyu mukobwa yakurikiye ifaranga ry’uyu muherwe bagiye kurushinga gusa we yabiteye utwatsi avuga ko iyo hagiye kuba ubukwe hatabura amagambo avugwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uyu mukobwa mu kiganiro yahaye Kt Idols yavuze ko atiyumvisha ukuntu abantu bihutiye kumushinja kurarukira ifaranga kandi atari ko bimeze ahubwo akundana n’uyu mugabo bagiye kurushinga.

Yagize ati ”Nabonye  inkuru nyinshi zivuga ko nakurikiye ifaranga ariko siko biri, icya mbere ni urukundo kandi ari rwo rwaduhuje kuruta ibindi byose abantu bashobora gukeka no gushyira ku mwanya w’imbere.”

Ku bijyanye n’imyaka uyu mukobwa yavuze ko imyaka atariyo ishinga urugo.

Yongeye kubazwa niba inshuti ze cyangwa se ababyeyi be   batarigeze bamubwira ko yahisemo nabi cyangwa se bakamuca intege, maze avuga ko inshuti afite atari nyinshi kandi na nkeya afite zikaba zitabona umwanya wo kujya muri ibyo, ku babyeyi bo yavuze mu gihe ari we wihitiyemo kurushinga n’uriya mugabo nta kibazo bari kubigiraho.

Yagize ati ”Inshuti ntago mfite nyinshi kandi n’izo mfite ntizabona umwanya w’ibyo, naho ababyeyi banjye bo nta kibazo bigeze bagira kuko baziko ndi mukuru kandi arinjye ugomba kwihitiramo uwo dushyingiranwa.”

Indi nkuru wasoma:  Nyampinga wa Rusizi agiye kurongorwa n’umugabo w’umuherwe umurusha imyaka 24.

12/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content