Itsinda rya Dub Inc ryaririmbye mu buryo bw’umwimerere abantu barahimbarwa (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itsinda rya Dub Inc ryaririmbye mu buryo bw’umwimerere abantu barahimbarwa (Amafoto)

Itsinda rya Dub Inc ryaririmbye  mu buryo bw’umwimerere abantu barahimbarwa (Amafoto)

Itsinda ry’abanyamuziki  ryo mu Bufaransa ryataramiye abanyakigali, barizihirwa karahava, bamwe barabyina icyuya kiraza.

Ni mu iserukiramuco rya Isaano Arts ryaberaga ahitwa muri One Love[bakunze kwita kwa Rasta], rimaze iminsi ine riba. Iri serukiramuco ryari ryatumiwemo itsinda ry’abanyamuziki ryo mu Bufaransa rya ‘Dub Inc’ ryasojwe kuri icyi cyumweru aho iri tsinda ryataramiye abantu kakahava.

Mu minsi ibanza y’iri serukiramuco abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bagiye bataramira abitabiriye mu bahanzi baririmbye mu minsi yabanje harimo  Andy bumuntu, Sam Band, Cubaka Justin, Yvan Ngenzi, Peace, Weya Viatora, Tito Uribe, Alyn Sano n’abandi.

Dub Inc yageze ku rubyiniro saa mbiri zirengaho iminota, aba basore bacuranze mu buryo bw’umwimerere bamaze igihe gikabakaba amasaha abiri baririmba umuziki wiganjemo uwo mu njyana ya Reggae.

Abantu batandukanye barimo abazungu baba i Kigali ndetse n’abanyarwanda batandukanye bari baje kureba bari bizihiwe ndetse aba bahanzi bavuye ku rubyiniro ubona nta muntu n’umwe ubyifuza.

Baririmbye,  bageramo hagati bagahagarika ibyuma bakavuga ko arib wo bwa mbere bataramiye i Kigali gusa bakaba bashimishijwe n’uburyo abantu babakiranye urugwiro.

Aba bahanzi baririmbiye i Kigali bakubutse muri Repubulika ya Congo aho bari bitabiriye iserukiramo rya Amaani.

Indi nkuru wasoma: Abagize itsinda ryamamaye  rya Dub Inc barifuza guhura n’abahanzi bo mu Rwanda


        Abaririmbyi bayoboye muri Dub Inc

    Umwe mu bacuranga  gitari muri Dub Inc

   abafana bari bizihiwe

    Dub Inc yacuranze mu buryo bwa live 

  

    Dub Inc ifite abacuranzi ba Piano 2  n'abandi babiri ba guitar ndetse n'undi umwe uvuza  ingoma 

    Uvuza ingoma

  Bagiye gusoza bahamagaye uyu mugabo wo muri Burkina Faso aza kurubyiniro kubafasha kuririmba 

 

12/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content