Bishop Rugagi yometse ibyapa byamamaza umukobwa yifuza ko azaba Miss Rwanda 2018 ku modoka ye ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bishop Rugagi yometse ibyapa byamamaza umukobwa yifuza ko azaba Miss Rwanda 2018 ku modoka ye ‘Amafoto’

Bishop Rugagi yometse ibyapa byamamaza umukobwa yifuza ko azaba Miss Rwanda 2018 ku modoka ye  ‘Amafoto’

Bishop Rugagi Innocent , Umuyobozi w’itorero Redeemed  Gospel Church Rwanda yometse ku modoka ye ibyapa byamamaza umukobwa witwa Umunyana Shanitah aherutse kurambikaho ibiganza akamuhanurira ko yeretswe ko ariwe uzaba Miss Rwanda wa 2018.

Bishop Rugagi , n’Umunyabitangaza uri guca ibintu muri iki gihe mu Rwanda bitewe ahanini n’ibitangaza akorera mu ngoro y’itorero Redeemed  Gospel Church Rwanda , uyu mushumba arambika ibiganza ku bantu bamwe akabakiza uburwayi , amarozi , ubukene n’ibindi biba byarababereye inzitizi mu buzima bwabo bwa buri munsi , byose avuga ko abikora mu izina rya yesu.

Tariki ya 4 Gashyantare 2018 ubwo Bishop Rugagi yari arimo gutanga inyigisho yaratunguranye asengera  Umunyana Shanitah umukobwa uri muri 20 bahataniye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2018 . Rugagi yavuze ko ashyigikiye uyu mukobwa ariwe uzegukana iri kamba maze aramuhamagara amusanga imbere amurambikaho ibiganza aramusengera amusabira umugisha.

Bishop Rugagi yahamirije imbere y'Itorero abereye umuyobozi ko yeretswe ko Umunyana Shanitah ariwe uzaba Miss Rwanda wa 2018

Bishop Rugagi yavuze ko itsinzi y’uyu mukobwa izaba ari iy’Abacunguwe bose kuko we n’umuryango we basanzwe ari abayoboke b’iri torero , ababyeyi be bari no mu bajyanama b’imena b’uyu mushumba. Ibi byatumye Bishop Rugagi ahita asaba buri mukirisitu kuzajya atora uyu mukobwa inshuro 600 buri munsi kugirango bimuheshe kwegukana iri kamba.

Kuri ubu Bishop Rugagi uzwiho kuba ari umwe mu bavugabutumwa bagenda mu modoka zihenze aho atunze iyo mu bwoko bwa Ranger Rover ifite ibara ritukura yaguze asaga miliyoni 50Rwf , yamaze kuyomekaho ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah.

Imodoka Bishop Rugagi agendamo

Bishop Rugagi yometse ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah ku modoka ye

Umunyana Shanitah n’umukobwa w’izobe w’ imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aho yaboneye itike yo kuba umwe mu bayihagarariye mu ijonjora rya nyuma ryo ku rwego rw’igihugu nabwo aratsinda ajya mu bakobwa 20 bazatoranywamo nyampinga w’u Rwanda wa 2018 mu birori bizabera muri Convention Center tariki ya 24 gashyantare 2018.

Umunyana Shanitah Bishop Rugagi yifuza ko ariwe uzaba Miss Rwanda wa 2018

12/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Eachamps.rw
Eachamps loves you Click here to continue reading
Sponsored Content