Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 azaba ari umukemurampaka mu gutora Nyampinga w'u Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 azaba ari umukemurampaka mu gutora Nyampinga w'u Rwanda 2018

Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 azaba ari umukemurampaka mu gutora Nyampinga w'u Rwanda 2018

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yemeje ko azaza mu Rwanda mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 kuwa 24 Gashyantare 2018.

Sonia Rolland Uwitoze ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwo mu Bufaransa, akaba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000.

Uyu mugore w’imyaka 38, niwe mukobwa rukumbi ufite inkomoko muri Afurika wabashije kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa. Yanitabiriye kandi irushanwa rya Miss Universe.

Sonia Rolland asanzwe akora ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo, akanakora filime zitandukanye harimo n’izivuga ku Rwanda.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri Twitter amashusho y’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari mu mwiherero, aho baririmbiraga Sonia Rolland bamwifuriza isabukuru nziza kandi bafite amatsiko menshi yo kumubona ku munsi wa nyuma w’iri irushanwa.

Sonia Rolland nawe yahise abasubiza abashimira kandi ko nawe afite amatsiko menshi y’umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2018.

Sonia Rolland azaba ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka  kuri uwo munsi, akaba atari ubwa mbere kuko no muri 2009 ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda 2 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 nabwo yari ahari.

Sonia Rolland yahrukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2017, aho yari yaje mu bikorwa bitandukanye birimo, gukora filime mbarankuru ku bagore bo mu Rwanda, no gutaha ikibuga cy;umukino wa Basket  Ball yubakiye abana barerwa kwa Gisimba.

Sonia Rolland ubwo yambikwaga ikamba rya Miss France 2000

12/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Eachamps.rw
Eachamps loves you Click here to continue reading
cris
wenda zakata bavuga zizagabanuka,nubwo wewenyine ntacyo yahindura muwaba yatanze ruswa niba harurimo!
Sponsored Content