Jean de Dieu na Jeanine batsinze irushanwa rya Royal Fm bakorewe ubukwe bw'agatangaza (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jean de Dieu na Jeanine batsinze irushanwa rya Royal Fm bakorewe ubukwe bw'agatangaza (Amafoto)

Jean de Dieu na Jeanine batsinze irushanwa rya Royal Fm bakorewe ubukwe bw'agatangaza (Amafoto)

Kuwa 11 Gashyantare 2018 Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine  bakoze ubukwe nyuma y’aho batsinze irushanwa ry’inkuru z’urukundo ryateguwe na Radio ya Royal FM.

Mu minsi ishize Radiyo ya Royal FM ibinyujije  mu kiganiro cyayo cya Royal Breakfast, bateguye irushanwa ry’inkuru z’urukundo aho  abantu batandukanye bakundana boherezaga inkuru zazo z’urukundo maze abakurikiye radiyo bakaba ari bo batora iyo bakunze.

Mu nkuru zirenga 30 zatanzwe havuyemo imwe yabaye iya mbere ari yo ya Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine, ndetse bakorewe ubukwe kuri uyu wa  11 Gashyantare 2018.

Habimana Jean de Dieu yari yaramaze gusaba no gukwa, ndetse no kuwa 08 Gashyantare 2018 yasezeranye  imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri icyi cyumweru dusoje   basezeranye imbere y’ Imana, maze biyakirira mu busitani bwa kaminuza ya Mount kenya ku Kicukiro, nyuma bazerekeza  mu kwezi kwa buki mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiya cya Kivu aho bazama icyumweru kimwe.

Indi nkuru wasoma: Inkuru y'urukundo rwa Jeanine na Jean de Dieu bakorewe ubukwe batarabikekaga

   Bakoze ubukwe bwiza 

   Aba bageni bashagawe n'abakozi ba Royal Fm

 

12/Feb/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Liza
Egok ni byiza pe
ruganzu kkabutindi
nibyiza pe mbifurije urugo ruhire
Eachamps.rw
Eachamps loves you Click here to continue reading
Sponsored Content
Loading...