MissRwanda2018: Umutoza w'umugore yakoresheje abari mu mwiherero imyitozo ngoraramubiri ikomeye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Umutoza w'umugore yakoresheje abari mu mwiherero imyitozo ngoraramubiri ikomeye (Amafoto)

MissRwanda2018: Umutoza w'umugore yakoresheje abari mu mwiherero imyitozo ngoraramubiri ikomeye (Amafoto)

Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, batangiye icyumweru bakora imyitozo ngororamubiri ikakaye.

Aba bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bageze mu mwiherero kuwa  gatanu tariki 09 Gashyantare 2018 mu masaha ya ni mugoroba.

Babanje gukora imyitozo yoroheje kuwa gatandatu babyuka bagorora imitsi bazenguruka biruka mu buryo bworoheje bahita bagaruka aho bari gukorera umwiherero. Ku cyumweru wari umunsi w'ikiruhuko nta myitozo ngoraramubiri yabaye.

Kuri uyu wa mbere babyukiye mu myitozo ngoraramubiri itandukanye n'iyo bakoze kuwa Gatandatu dore ko bakoreye mu nzu ikorerwamo imyitozo (Gym), bakaba banakoreshejwe umutoza w'umugore.

Muri uyu mwiherero bari guhabwa amasomo atandukanye harimo kwiga intambuko, ubumenyi rusange ku muco n'amateka y'u Rwanda bahabwa n'abayobozi batandukanye.

Kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo umwiherero uzarangira ari nabwo hazamenyekana Nyampinga w'u Rwanda 2018.

12/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Eachamps.rw
Eachamps loves you Click here to continue Reading
EACHAMPS.Rw
Click here to continue
IMANITURINDE samuel
burya bayarya bayaruhiye
Amani Sosthene
Nibyo Kabx
patric
nibabakube bazahave bari flesh gusa nibyiza
Sponsored Content
Loading...