Abakinnyi ba Gicumbi FC bamaze iminsi 4 badakora imyitozo kubera kudahembwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba Gicumbi FC bamaze iminsi 4 badakora imyitozo kubera kudahembwa

Abakinnyi ba Gicumbi FC bamaze iminsi 4 badakora imyitozo kubera kudahembwa

Ikipe ya Gicumbi FC yagabanyije imishahara y’abakinnyi ku buryo bushoboka mu gihe andi makipe yongerera abakinnyi bayo imishahara, ubu noneho yananiwe guhemba abakinnyi duke yabemereye nabo bakaba bahagaritse imyitozo kugeza igihe bazahemberwa amafaranga yabo y’amezi abiri n’igice ashize badahembwa.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2017/2018 utangira ikipe ya Gicumbi yagabanyije imishahara y’abakinnyi ku buryo bushoboka aho bivugwa ko ari nayo kipe ihemba amafaranga make muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuko ngo umukinnyi wayo uhembwa menshi ahembwa ibihumbi 100 naho uhembwa make agahembwa ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byose byakozwe kugira ngo abakinnyi byibuze na duke bemerewe bajye batubonera igihe ariko bisa n’ibyananiranye kuko abakinnyi bamaze amezi abiri n’igice badahembwe bakaba bamaze iminsi 4 bahagaritse imyitozo.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na Eachamps ariko batashatse ko umwirondoro wabo ugaragara dore ko babujijwe kujya mu itangazamamakuru babwirwa ko ikibazo cyabo kizakemuka, uumwe muri bo yavuze ko baheruka gukora imyitozo ku wa Kane w’icyumweru gishize kandi ko nibatishyurwa batazongera gukina.

Yagzie ati”ntago ibintu bimeze neza tumaze amezi abiri n’igice tudahembwa, imyitozo twarayihagaritse ndetse twabwiye n’umutoza ko tutazongera gukora imyitozo tutarishyurwa, bagize kuduhemba make nayo ntituyabonye ubuse babona umuntu yabaho ate? Kandi hari ibyo umukinnyi abakeneye kwigurira kugira ngo yongere ingufu aba yatakaje kuko ntiwategereza ibiryo byo muri locale gusa, bamwe banafashe amadeni. Ubu buri mukinnyi arimo kwikoresha ku giti cye.”

Umunyamabanga wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine uzwi nka Birabakoraho  yemereye Eachamps ko koko batarahemba aba bakinnyi ariko ahakana ko nta mukinnyi wahagaritse imyitozo

Yagize ati”Nibyo abakinnyi ntibarahembwa ariko ari ejo ku wa Kabiri cyangwa ejo bundi ku wa Gatatu amafaranga yabo bazaba bayabonye. Nta mukinnyi wigeze ahagarika imyitozo barakora nta kibazo. Kugabanya imishahara byatewe n’ingengo y’imari twari dufite uyu mwaka, twagombaga kureba rero uburyo tuyakoresha neza kugirango tutazemerera umukinnyi ibyo tutazabona niyo mpamvu imishahara yabo yagabanutse cyane.”

Twagerageje kuvugana n’umutoza w’iyi kipe Okoko ariko ntibyadkundira kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru  twaje kwakira andi makuru y’uko nyuma y’uko aba bakinnyi bahagaritse imyitozo nta muyobozi n’umwe wa Gicumbi FC wigeze uhagaragara basa n’abaterereye agati mu  ryinyo.

Iyi kipe iheruka gutsindwa na Pepiniere FC yo mu cyiciro cya kabiri mu mikino y’igikombe cy’Amahoro ibitego 2-1. Ntagikozwe ngo aba bakinnyi ntibiteguye gukina na Musanze FC umukino wa shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu uzabera I Musanze.

13/Feb/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content