Ikibazo cya Twizerimana Onesme cyarenze abatoza cyagejejwe mu buyobozi bukuru bwa APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikibazo cya Twizerimana Onesme cyarenze abatoza cyagejejwe mu buyobozi bukuru bwa APR FC

Ikibazo cya Twizerimana Onesme cyarenze abatoza cyagejejwe mu buyobozi bukuru bwa APR FC

Twizerimana Onesme utaragaragara mu mwiherero w'ikipe ya APR FC kuva yatangira kwitegura imikino nyafurika ubu ikibazo cye kirimo kwigwaho n'ubuyobozi bukuru bwa APR FC dore ko abatoza bo bamushinja agasuzuguro no kwirengagiza ibintu nkana.

Nyuma y'umukino w'igikombe cy'Intwari APR FC yatsinzemo Rayon Sports uyu musore ntarongera kugaragara muri bagenzi be dore umutoza mukuru w'iyi kipe Jimmy Mulisa  amushinja agasuzuguro ko kwanga kwitabira umwiherero w'ikipe n'indi myitwarire yagiye agaragaza idahwitse.

Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 9 Gashyantare 2018,  kapiteni w'iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yatangarije itangazamakuru ko batazi impamvu ye ko bishoboka kuba ari ibibazo bye bwite.

Umutoza ushinzwe kongera ingufu mu bakinnyi b'iyi kipe Didier Bizimana aganira n'itangazamakuru yavuze ko uyu musore ngo yababwiye ko iby'umwiherero atabimenye ariko ikibazo cye kikaba kiri mu buyobozi bukuru bw'ikipe nibwo buzagikemura.

Yagize ati "Ikibazo cya Onesme twagiye mu mwiherero avuga ko atamenye iyo gahunda rero twebwe ubu ikibazo twagishyize mu bayobozi bakuru nibo bagomba kumuganiriza bagakemura ikibazo, gikemutse twamwifashisha nta kibazo. "

Biravugwa ko umutoza mukuru wa APR FC atumva ukuntu umukinnyi umwe mu bakinnyi 30 ashobora kuvuga ko atamenye gahunda y'umweherero kandi itangazo ryaratangiwe hamwe ahubwo we akaba yarabifashe nk'agasuzuguro dore ko ngo uyu musore ari kwitwara mu buryo budasanzwe abamwegereye bakavuga ko atagishaka ikipe ya APR FC ndetse ko binashobotse agomba kuyivamo akajya aho ashobora gukina.

13/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...