Abategura Miss Rwanda basubije abasore bashaka kubonana n'abakunzi babo bari mu mwiherero kuri St Valentin | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abategura Miss Rwanda basubije abasore bashaka kubonana n'abakunzi babo bari mu mwiherero kuri St Valentin

Abategura Miss Rwanda basubije abasore bashaka kubonana n'abakunzi babo bari mu mwiherero kuri St Valentin

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, buratangaza ko abafite abakunzi bari mu mwiherero batemerewe kubonana nabo ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Buri mwaka 14 Gashyantare Isi yose cyane cyane abakirisitu yizihiza umunsi wa mutagatifu Valentin ufatwa nk’urugero rw’abakundana.

Uba ari umunsi ukomeye ku bakundana, aho buri umwe agerageza uko ashoboye akereka umukunzi ko urwo amukunda rutari urw’agahararo. Bamwe batanga impano  zitandukanye, hari n’abatera ivi kuri uwo munsi bagasaba abakunzi babo ko bazabana by’iteka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umunsi wa St Valentin wa 2018 uzizihizwa, abakobwa 20 beza baturutse mu Ntara zitandukanye bari mu mwihererero i Nyamata aho bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

N’ubwo benshi muri aba bakobwa baterura ngo bavuge ko bafite  umukunzi , ntibyaba ari igitangaza ko baba bafite dore ko hari n’amakuru Eachamps ifite ko hari bamwe bafite abakunzi ndetse banasigaye bamamaza ngo bazabashe kwitwara neza.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Vanessa Mpogazi ushinzwe itangazamakuru muri Miss Rwanda 2018, yavuze ko aba bakobwa batemerewe kubonana n’abakunzi babo  ku munsi w’abakundana kuko nta wundi muntu wemerewe kubasura.

Yagize ati “ntabwo bazabonana n’abakunzi babo kuko iyo bari mu mwiherero nta muntu uba wemerewe kubasura. Bashobora kuzagira umunsi mukuru ariko hagati yabo ariko ntabwo hazaza abantu bo hanze.”

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda batangiye umwiherero kuwa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2018, bakaba bari guhabwa amasomo atandukanye agamije kubategura kuzahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuwa 24 Gashyantare 2018.

13/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...