Amatora ya FERWAFA: Ku ikubitiro uwa mbere yameje ko azatanga kandidatire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amatora ya FERWAFA: Ku ikubitiro uwa mbere yameje ko azatanga kandidatire

Amatora ya FERWAFA: Ku ikubitiro uwa mbere yameje ko azatanga kandidatire

Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yamaze kwemeza ko  azatanga kandidatire ye ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu matora ateganyijwe tariki ya 31 Werurwe 2018.

Rurangirwa Louis uretse kuba yarabaye umusifuzi mpuzamahanaga w’umunyarwanda yanatorewe kuba perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda muri 2011 mu matora MINISPOC itemeye ngo kuko yari anyuranyijwe n'amategeko, ubu akaba atangaza ko agiye kwiyamamriza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda naho agatanga umutahe we.

Mu kiganiro na Eachamps Rurangirwa Louis yatanagje ko ubu ibisabwa yamaze kubyegeranya ategereje umunsi nyawo ngo atange kandidatire ngo ntazategereza umunsi wa nyuma nk’uko byagenze ubushize bikanantuma yangirwa kwiyamamaza.

Yagize ati”Ubu nditeguye rwose nzongera niyamamaze, oya ntabwo ubushize natinze ahubwo ni uko nari natinze kubona icyangombwa ariko ubu narakibonye nta kizambuza, abazaba bari muri komite yanjye barahaari bose uretse bake tukigira ibyo tuganiraho ku buryo ntahita mbikubwirira, kuwa mbere mu gitondo saa mbili nzaba namaze kuyitanga sinzategereza umunota wa nyuma.”

Rurangirwa Louis no mu matora yashize (ubwo De Gaulle yakuragamo kandidatire na Rwemarika ntabone amajwi amwemerera kuyobora) nabwo yari yatanze kandidatire ariko aza kwangirwa kwiyamamaza kuko hari ibyo atari yujuje, ibintu we avuga ko yari yabanje kugorwa n’ishyirahamwe ry’abasifuzi abarizwamo ryabanje kumwima icyangombwa ariko ngo ubu arakiryamanye.

Biteganyijwe ko amatora ya FERWAFA azaba tariki ya 31 Werurwe 2018 ku isaha ya saa 14:00’ akaba ari nabwo hazahita hamenyekana uwatsinze amatora.

Dore ingengabihe y’amatra yose uko iteye

Tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2018 ni ukwakira ubusabe bw’abifuza kwiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA

Tariki ya 28 Gahsyantare kugeza 2 Werurwe 2018 kwiga ku madosiye

Tariki ya 8 Werurwe 2018 kwakira ibyemezo bivuye muri komisiyo y’ubujrire

13/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content