Danny Vumbi nawe yavuze kuri wa mukobwa ushaka kuba Miss wateze moto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Danny Vumbi nawe yavuze kuri wa mukobwa ushaka kuba Miss wateze moto

Danny Vumbi nawe yavuze kuri wa mukobwa ushaka kuba Miss wateze moto

Semivumbi Daniel[Danny Vumbi]  uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yavuze ku Umunitoniwase Anastasie, avuga ko abanyarwanda bamwe bakwiriye guhindura imyumvire.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto y’umukobwa witwa Umutoniwase Anastasie, uri mu 20  bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018.

Intandaro y’inkuru ye yaturutse ku kuba yaraje kuri moto ubwo abandi bakobwa hafi ya bose baje mu mamodoka  ahenze ubwo bageraga  kuri RALC aho  bahagurukiye berekeza I Nyamata mu mwihererero ku wa 09 Gashyantare 2018.

Abantu benshi bari kumuvugaho bamwe bavuga ari  ubukene abandi bakavuga ko ari ukwicisha bugufi.

Danny Vumbi mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram na Facebook yavuze ko imyumvire yaragajwe kuri uyu mukobwa ikwiye guhagarara kuko nta nka yaciye amabere.

Yagize ati”Ubanza ibi biba mu Rwanda gusa! Aho umuntu ugenda n'amaguru aseka ugenda kuri moto! Burya rero kugera aho ujya ni rwo rugendo , kwiyerekana uko ndi bitambangamiye sinzi impamvu byabangamira wowe! Harya uyu bamutora bate ngo muhe ijwi ryanjye?”

Si Danny vumbi wenyine uri kuvuganira uyu mukobwa kuko n’abandi mu bitekerezo batanze  akimara kwandika bagaragaje ko bagiye kumushyigikira abandi bavuga ko bari kumushyigikira, na Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda aherutse kumusabira ku Mana ko  ibyifuzo byose biri mu mutima  we byasubizwa ndetse na Ernesto wigeze gukorera RBA ubu akaba akorera Ijwi ry’Amerika yavuze ko amuri inyuma.

Umutoniwase Anastasie, akomoka mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bakobwa babonye itike banyuze mu  ntara y’Amajyepfo, akaba afite nomero  31.

     Anastasie yateze moto none abantu bari kumwibazaho

 

13/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
uwizeyimana theogen
njye mbona icyo atari icyiba zo ahubwocbiterwa nibyakuje mumutwe murakoze
marius kwitonda
ndumvantagitangajekirimo abantu bagomba kwikuramo imyumvire idakwiye gutega moto sibyo byatuma bavuga amagambamenshi abagiye mumamodok'ahenze se? niyo azabatora cg bigaragaza perfomence courrage rata kandi tukurinyima Imana igufashe ntizanyuranye nugushaka kwawe humura
Sponsored Content