Miss Guelda yatangaje impamvu atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yahigiye abanyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Guelda yatangaje impamvu atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yahigiye abanyarwanda

Miss Guelda yatangaje impamvu atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yahigiye abanyarwanda

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda aratangaza ko atigeze abasha gushyira mu bikorwa umushinga we biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo ubushobozi bw’amafaranga.

Harabura iminsi 11 ngo Nyampinga w’u Rwanda  2018 Iradukunda Elsa n’ibisonga bye bine, basimburwe n’abandi bazakomereza aho bari bageze.

Mbere y’uko aba bakobwa batorwa bari baratanze imishinga inyuranye bazashyira mu bikorwa  mu gihe bazaba bamaze gutorwa.

Eachamps yagiye iganira na bamwe mu bakobwa batsindiye imyanya muri Miss Rwanda 2017 mu bihe butandukanye batuganiriza byinshi ku rugendo rwa manda yabo.

Mu Kiganiro twagiranye na Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yadutangarije ko uyu mwaka wamugendekeye neza  ndetse wanamusigiye isomo ry’uko ibyo umuntu aba ateganya akenshi biba bitandukanye n’ikuri kw’ibiri hanze.

Shimwa Guelda yari yariyemeje guteza imbere ubukererugendo ariko bushingiye ku bugeni aho yari gushyiraho ikigo gikusanyirizwamo ibihangano bitandukanye by’abanyabugeni  ariko ntibyaje kumukundira kubwo kubura ahantu ibyo bihangano byazajya byerekanirwa.

Yagize ati “ nari navuze ko nzashinga inzu imurikirwamo ibihangano bitandukanye, mu guteza imbere  ubukerarugendo  biciye mu bugeni. Nagombaga gushaka abanyabugeni  bakora ibihangano bikubiyemo ibyiza bitatse igihugu, bigatuma abantu bifuza gusura igihugu kubera n’amashusho babona. Abanyabugeni bari bahari gusa ntibyari byoroshye kubashyira hamwe kugira ngo bakore nta hantu hahari ho gushyira ibyo bihangano byabo.”

Shimwa Guelda kandi avuga yari yiteze inkunga y’amafaranga yemerewe ariko uwayimwemereye amutenguha ku munota wa nyuma.

Akomeza avuga ko umushinga we ateganya kuwusubukura mu minsi mike iri imbere aho yateguye irushanwa rizahuza abanyageni, uzatsinda akazahembwa ndetse ibihangano bye bikajya bikoreshwa ahantu hatandukanye.

Yagize ati “natekereje iyindi nzira nshobora kuba nabicishamo, muri uku kwezi kwa Werurwe bishobora kujya mu bikorwa nihatagira ikigenda nabi. Ndashaka gukora ikintu kimeze nk’irushanwa rizahuza abanyabugeni ku buryo igihangano cyiza kizahembwa kizajya gikoreshwa mu bintu bitandukanye bikurura bamukerarugendo.”

N’ubwo Shimwa Guelda atabashije gushyira mu bikorwa umushinga yari yateganyije avuga ko hari ibikorwa bitandukanye yagiye yitabira birimo gushishikariza abanyeshuri gukunda umuco nyarwanda, gushishikariza abana gusubira mu mashuri, gukura ubukangurambaga mu rubyiruko ku muco wo gukunda igihugu.

13/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...