Amatariki FESPAD ya 2018 izaberaho yamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amatariki FESPAD ya 2018 izaberaho yamenyekanye

Amatariki FESPAD ya 2018 izaberaho yamenyekanye

Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) risanzwe ribera mu Rwanda, riteganyijwe kuzaba mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga n’intangiriro za kanama 2018.

Muri uyu mwaka 2018 nibwo mu Rwanda hazaba Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku nshuro 10, aho amatore atandukanye, abahanzi bo mu Rwanda n’abandi baturutse mu biguhugu bitandukanye by’Afurika berekana imico yabo mu mbyino no mu ndirimbo.

FESAD  izenguruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho bagenda basusurutsa abatuye intara zitandukanye mu bitaramo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inama n’iminsi mikuru mpuzamahanga ibera mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau) FESPAD yo mu mwaka wa 2018 izaba ibaye ku nshuro 10 izaba kuva kuwa 29 Nyakanga kugera kuwa 02 Kanama 2018.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Steven Mutangana ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yatubwiye ko ibyinshi kuri FESPAD bazabitangaza bamaze kubinoza.

Mu mwaka wa 2016 ubwo haherukaga kuba FESPAD, yatangiye kuwa 01 Kanama isozwa kuwa 04 Kanama mu birori byabereye mu Karere ka Nyanza bigahurizwa hamwe n’igitaramo Ngarukamwaka kizwi nka “Inyanza Twataramye.” Yanahujwe kandi n’Umunsi mukuru w’umuganura wizihizwa mu cyumweru cya mbere cya Kanama.

Iyi FESPAD yari yitabiriwe n’ibihugu birimo Kenya, Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yanitabiriwe kandi n’itorero ryo ku Nkombo ryasusurukije abantu.

FESPAD yatangiye mu 1998 yagiye yitabirwa n’abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika barimo nka nyakwigendera Luck Dube, Alpha Blondy, Been Man, Kassav, Lauryn Hill, Koffi Olomide, Kidumu n’abandi benshi.

Tags

13/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
صيانة ايديال زانوسي بالدقه
الاعطال الكهربائية لا يمكن حصرها او حفظها خاصه انه يمكن ان تتشابة بعض الاعطال في حين ان الاسباب تكون مختلفه ,وهنا الفرق بين الفني المحترف بـ صيانة ايديال زانوسي بالدقهلية وغيره من الفنين فهو من لديه القدره على تحديد سبب العطل في اقل وقت بكل دقه ,ويجب معرفة متى تكون نقطة التايمر التي تتحكم في ذلك الجزء في وضع توصيل ومتي يكون في وضع الفصل وذلك يسهل معرفة سبب العطل ,واذا كان التايمر من نوع يمكن فكه يتم حل المشكله على اي نقطةتلامس تالفه وتأكد من صلاحية جميع نقاط التلامس ,اذا كان التايمر من نوع لا ميكن فكه سيتم استبدالة بتيمر اخر جديد ,والاهم هو التأكد م
Sponsored Content
Loading...